00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Yatawe muri yombi akekwaho guta uruhinja yabyaye mu cyobo cy’amazi

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 4 February 2024 saa 11:28
Yasuwe :

Umugore w’imyaka 21, wo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Byumba yatawe muri yombi akurikiranyweho guta uruhinja yabyaye mu cyobo gitwara amazi.

Amakuru yizewe avuga ko uyu mugore yafashwe ku bufatanye n’abaturage ndete yemera ko koko ariwe wabyaye umwana aramuta, ariko akavuga ko yari yamubyaye yamaze gupfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste yasabye abaturage kwirinda ibyaha byo kuvutsa ubuzima abana babyaye.

Ati “Nibyo yafashwe, abaturage turabasaba kwirinda kuvutsa ubuzima bw’uwo batwite, bagomba kujya kwa Muganga kugisha inama igihe cyose basamye, no kwisuzumisha kenshi, kuko kutajya kwa muganga no kwihekura bishobora gutuma nawe ubura ubuzima.”

Uyu mugore kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

Indi nkuru bijyanye: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umwana-w-uruhinja-yasanzwe-mu-cyobo-cy-amazi-yapfuye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages