Amakuru aturuka mu mudugudu wa Tanda, Akagari ka Tanda, Umurenge wa Giti byabereyemo, yemeza ko usibye inzu ye yangiritse n’ ibikoresho byarimo byahiye, harimo ibyo kuryamaho, ibiribwa , intebe n’ ameza byose bikaba byarakongotse.
Abaturage baganiye na IGIHE bavuze ko inzu yayitwitse kuwa Mbere abanjije kuzinga ibyo kuryamaho; Matelas ebyiri, baje gutabara basanga ibyarimo byamaze gukongoka.
Uyu mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bukure ngo hakorwe iperereza ryimbitse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti Mukankusi Marie Claire, yavuze ko uyu mugabo yatwitse inzu ye agamije guhima umugore.
Ati:" Yego byabayeho. Uyu mugabo batubwiye ko afitanye amakimbirane n’umugore we ashingiye ku mitungo, kuko buri umwe iyo ajyanye imyaka ku isoko amafaranga abonye ahita ajya kuyanywera inzoga, twanamenye ko atajya yizera umugore we ngo acyeka ko amuca inyuma. Ni abantu ubona ko bifashije ariko yatwitse inzu ye agamije guhima umugore".
Uyu mugabo asanzwe abana n’ umugore we witwa Nyirabikari Anisie w’imyaka 45 y’ amavuko.
Amakuru aturuka muri uyu murenge avuga ko ibikoresho byangiritse munzu ye bifite agaciro k’ ibihumbi 250Frw, bakaba basaba abaturage kwirinda intonganya, igihe babonye batari kumvikana bakiyambaza ubuyobozi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!