Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, mu Murenge wa Rushaki, Akagari ka Karurama mu Mudugudu wa Nyaruhanga. Bivugwa ko uyu musore yatemye nyirakuru amuca akaboko, amutema no mu ijosi biza no kumuviramo urupfu.
Abahaturiye bavuga ko intandaro y’ubu bugizi bwa nabi ari amakimbirane ashingiye ku mitungo kuko uyu musore yazizaga nyirakuru imirima.
Abaturage bakimara kumenya ibibaye, bahise batangatanga bafata Maniragaba Jean Claude, bamushyikiriza Polisi y’u Rwanda station ya Rushaki.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushaki, Ndizihiwe Cyriaque yemeje aya makuru, avuga ko uyu musore yabanje kurwana na nyirarume akamutema ukuboko, gusa nyirarume yakijijwe no kwirukanka nubwo yari yakomeretse.
Ati “Yego byabayeho, ni amahano yabereye hano, uyu musore yarwanye na nyirarume aramutema gusa akizwa n’amaguru, yageze kuri Nyirakuru nawe yamutemye aramwica kuko nta mbaraga zo kwirukanka yari afite.”
Nyirakuru w’uyu musore witwaga Kakare Edurida yitabye Imana ku myaka 80.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!