00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gikomero: Ibihuha ku itangwa ry’umusanzu wa mitiweli byatumye baterera agati mu ryinyo

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 9 October 2014 saa 10:35
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy yagaye bikomeye abaturage bo mu Murenge wa Gikomero kuko bari ku kigereranyo cya 34% mu bwisungane mu kwivuza n’ubwo bishimiye ibikorwa by’iterambere bagezeho kubera imiyoborere myiza. Mu cyumweru cyahariwe imiyoborere, abaturage bamuritse ibikorwa by’iterambere bagezeho mu Murenge wa Gikomero ariko ntibyatuma batagawa kuko Umuyobozi w’Akarere yababwiye ko igihe umugore cyangwa umugabo adatanga ubwisungane mu kwivuza aba ari umwanzi w’umuryango (…)

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy yagaye bikomeye abaturage bo mu Murenge wa Gikomero kuko bari ku kigereranyo cya 34% mu bwisungane mu kwivuza n’ubwo bishimiye ibikorwa by’iterambere bagezeho kubera imiyoborere myiza.

Mu cyumweru cyahariwe imiyoborere, abaturage bamuritse ibikorwa by’iterambere bagezeho mu Murenge wa Gikomero ariko ntibyatuma batagawa kuko Umuyobozi w’Akarere yababwiye ko igihe umugore cyangwa umugabo adatanga ubwisungane mu kwivuza aba ari umwanzi w’umuryango we.

Yagize ati “Impamvu muhinga mukeza ni uko mufite ubuzima bwiza, impamvu mwaje muri ibi birori ni uko mutarwaye, ni byiza rero ko muhindura imyumvire mugateganya ko indwara zidateguza”.

N'ubwo bamuritse ubukungu bwabo, bagawe kutitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza

Mu gisa n’agahinda ko kubona abaturage bataramenya akamaro ko kugira ubwisungane mu kwivuza, Ndizeye Willy yaberetse uburyo nawe agendana ikarita ye yo kwivuza kuko indwara zidateguza.

”Ntimukwiriye kubaho cyangwa ngo mufate ingendo mudafite ubwisungane mu kwivuza, njyewe nitwaza iyi karita yanjye kuko simba nzi ibyo ndi buhure nabyo mu nzira”.

Bafite impamvu batereye agate mu ryinyo…

Umuturage Mukamurera wo mu Murenge wa Gikomero yabwiye IGIHE ko impamvu bari bararetse gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ari uko bumvise ko bazajya batanga igihumbi bityo bakarindira ngo bisobanuke neza

Ati ”Twumvise abantu bavuga ko amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ari igihumbi noneho turarindira ngo tubanze turebe ko ari byo ariko ubu tuzayatanga ubwo baduhakaniye ko ari ibinyoma”.

Meya wa Gasabo Ndizeye ashyikiriza ishimwe Kairaba kubera uruhare mu guteza imbere Gasabo

Kalisa Jean Sauveur, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero yasabye abaturage gukomeza kwiteza imbere banazirikana gutanga ubwisungane kuko badafite ubuzima nta cyo bakora.

Mukamana, umwe mu bagore bakora ububoshyi bw’uduseke we yatangaje ko amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bayatangiraga mu bimina kugeza ubwo itsinda ryose ry’abantu 46 rirangiye ko bo nta kibazo bafite.

Annie Kayiraba, Umuyobozi w’ikigo nyarwanda gishinzwe iterambere rirambye (Rwanda Initiative for Sustainable Development) yatangaje nk’umufatanyabikorwa w’ Umurenge wa Gikomero ko bishimira ibyo umurenge wagezeho mu gukemura amakimbirane y’ubutaka kandi ko bazakomeza guhugura abaturage mu bikorwa bitandukanye

Mu cyumweru cyahariwe imiyoborere myiza abaturage bamuritse uburyo bishyiriyeho irondo ry’umwuga, ubuhinzi bwa kijyambere, ubudozi, ububoshyi n’ibindi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages