N’ubwo Niyomwungeri Emmanuel yavugiye imbere y’ubutabera ko yishe umugore we hari hashize iminsi mike batabanye neza, kandi atamwubaha, mushiki we avuga ko amakimbirane muri urwo rugo yari amaze igihe, kuko nyuma y’imyaka 13 musaza we yamaze muri Gereza, atashye yatangiye kubwira umugore we Ndesire Chantal ko azamwica.
Ni mu mudugudu wa Bwimiyange, Akagari ka Gasagara, Umurenge wa Gikomero, Akarere ka Gasabo, mu mugoroba wo ku itari ya 15 Nzeri 2013, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice, Niyomwungeri Emmanuel yateze umugore we bashakanye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aramutemagura kugeza ashizemo umwuka, ndetse anakomeretsa muramu we wari uje gutabara.
Ntivuguruzwa Belina, mushiki wa Niyomwungeri Emmanuel, ubwo IGIHE twamusangaga mu mudugudu Ndesire yiciwemo, yatubwiye ko uwo muryango wari usanzwe ubamo amakimbirane, byatumye umugore afata icyemezo cyo guhunga umugabo, akaba yari amaze amezi agera kuri atatu, yarasubiye iwabo.
Agira ati "Ayo makimbirane si aya none. Kuva akimara gushaka Ndesire, mbere ya Jenoside na bwo yajyaga amukubita. Abantu barahoshaga, bakongera bagasubirana."
Akomeza atubwira ko kugira ngo abe yari yagarutse muri ibyo bice ari uko ariho yagombaga gutorera, kandi yari ahafite ikibina bituma aricyo abanzamo. Mu gutaha agana aho yagombaga gucumbika, mu wundi mudugudu atari uwo batuyemo, ubusanzwe bari batuye mu mudugudu wa Mubwingeyo, yatahanye n’umugabo wa Ntivuguruzwa, ariko basanga Niyomwungeri yabategeye mu rutoki, hafi y’ikawa zari kuri iyo nzira.
Avuga ko musaza we yafunzwe imyaka 13 kubera icyaha cya Jenoside, we ubwe akaba yarireze ko yishe abana babiri. Yongeraho ko uwo mugore wari warashakanye na Niyomwungeri yari yararokotse Jenoside, kuko umuryango we washize, aho kumufata mu mugongo ngo amushimire kuba yaramwitayeho afunze, ahubwo yahisemo kumukura ku Isi.
Ntivuguruzwa ati "Ukuntu Ndesire yakomeje kumwitaho afunze iyo myaka yose, akarera abana wenyine, dore ko umukuru amaze kugira imyaka 23 kandi yarafunzwe amusigiye abana babiri. Iyo ni yo nyiturano amuhaye? Birababaje kuko adusize icyasha." akomeza avuga ko aho hantu yategeye Ndesire yari yahageze kare, kuko hari abana abereye nyirarume bahamusanze akababwira ko yataye urufunguzo, arimo kurushaka ariko akababwira ko adakeneye ko bamufasha kurushakisha.
Kangabo Fidel, wakomerekejwe na Niyomwungeri, avuga ko bataha basanze Niyomwungeri ahagaze iruhande rw’insina, asuhuza umugore we n’igikabwe, ni uko Kangabo atambutse yumva Ndesire aratatse avuga ko apfuye. Ati "Ubwo nahise ntura hasi igiti nari nikoreye, mbindukiye mbona arimo kumutemagura, nshatse kumufata akubise umuhoro ntiwapfata ndiruka, ngarutse yongeye kuzana umuhoro ngiye kumufata ahita antema ikiganza."
Ubwo ngo induru zaravuze, abantu baratabara basanga Ndesire yanogotse, Niyomwungeri na we yirukanka n’umuhoro we abantu baramubura, ariko bucyeye bwaho yaje gufatwa.
Nyiragakeri Thaciana, utuye mu kagari ka Kibara, mu kiganiro na IGIHE, yatubwiye ko ibyo Niyomwungeri yakoze bisebeje umuryango ariko kandi kuba urubanza rwe baruzanye imbere y’abaturage bitanga isomo ku muryango nyarwanda. Ati "Muri iki gihe tugezemo ntitwagombye kuba tukirangwa no kwicana. Birababaje kandi biteye agahinda, kubona uriya mugore we yaramwitayeho afunze ariko agahitamo kumwitura kumwica."
Amwe mu makuru twahawe n’abaturage baturanye n’uyu muryango, avuga ko hari byinshi umugore yari yarakoze umugabo afunze, ndetse hari n’amafaranga yakuye mu mitungo y’iwabo, akayishyira mu bikorwa by’urugo rwe. Icyo ahanini bapfaga ni uko umugabo yashakaga kugurisha amatungo ndetse n’isambu, umugore akamubera ibamba.
Ayo makimbirane yarangaga uwo muryango, inzego z’ibanze zari zarakinjiyemo bashaka uburyo cyakemuka, umugabo akabigenderaho avuga ko umugore we yamutezaga abamufata barimo abashinzwe umutekano. Yongeraho ko yagiye gucyura umugore we bakamwirukana, yanasubirayo bari buburane bakanga kumucumbikira, nk’uko yabivugiye imbere y’urukiko.
Niyomwungeri Emmanuel yemera ko yishe umugore we abigambiriye, ubushinjacyaha bukaba bwaramusabiye igifungo cya burundu kubera icyaha cyo kwica abifiteho umugambi, kimwe no gukomeretsa biganisha ku rupfu.
Urubanza rwe rwabereye imbere y’inteko y’abaturage b’Umurenge wa Gikomero, ku wa 1 Ukwakira, rukazasomwa ku itariki 8 Ukwakira 2013.



















TANGA IGITEKEREZO