Abana bagera kuri 214 bafite ubumuga bwo mu mutwe bafashijwe kwiga mu kigo ‘Amizero y’Ubuzima’ bubakiwe n’Umudage Dr Bernd Bierbaum mu mwaka wa 2011.
Mukarugoyi Esperance, umubyeyi wo mu Karere ka Gisagara, avuga ko mu mwaka wa 2002, aribwo yabyaye umwana w’imfura ufite ubumuga bwo mu mutwe, bituma umugabo amwirukana, yumva arihebye atakaza icyizere cy’ubuzima bwe n’ubw’uwo yibarutse.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko umwana we amaze kugera mu kigo yahawe ubuvuzi, ariga ku buryo kuri ubu azi kwiyitaho no gukora imirimo itandukanye.
Ati “Imirimo yose yo mu rugo arayizi, nko guhinga gukora isuku, guteka; nta kibazo mfite ubu, kuva yatangira gukira narishimye ku buryo ubu mfite ibiro 70 n’ibindi, kuko mfite umunezero w’umwana wanjye”.
Umuyobozi w’Ikigo, Amizero y’Ubuzima, Charles Utazirubanda, avuga ko abana baharererwa bahageze bafite ibibazo bitandukanye ariko kuri ubu bamaze gutera intambwe nini mu kugira imibereho myiza.
Ruzindana ati “Baje ari abana bafite ibibazo kuko ntibitabwagaho bari bafite ihungabana, barabakingiranaga munsi y’ibitanda; nta nubwo bari bazi kugenda, ntibari bazi gukaraba cyangwa kurya; bigishijwe kurya, kwandika no gusoma, baracyeye buriya nibo biyuhagira, bakisiga bakambara neza”.
Dr Bernd Bierbaum, ukomoka mu Budage, washinze icyo kigo yavuze ko yishimira ko intego yihaye yo gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kugira ubuzima bwiza, igenda igerwaho kandi azabikomeza, asaba n’ababyeyi babo gukomeza kubaba hafi bagafatanya kuko kugira ubumuga bitabuza umuntu kubaho neza.
Ikigo Amizero y’Ubuzima cyita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe cyafunguye imiryango mu mwaka wa 2011 kuri ubu kigamo abana 214 barimo abagera kuri 15 baherutse gusoza amashuri y’imyuga bakaba baroherejwe mu miryango yabo gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, bahabwa n’ibikoresho by’ibanze.



















TANGA IGITEKEREZO