00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Abanyarwandakazi bo mu Nteko Ishinga Amategeko bahaye imiryango ikennye inka 76

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 June 2017 saa 01:58
Yasuwe :

Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2017, ryizihije isabukuru y’imyaka 20 rimaze rishinzwe, rikora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko bari kumwe na bamwe mu bagabo bakorana, bazindukiye mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Gakoma, Umurenge wa Mamba, Akarere ka Gisagara, aho bifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’amajyambere.

Bimwe mu bikorwa bakoze harimo umuganda wo gusiza ahazubakwa amashuri, gutanga inka 76 ku baturage batishoboye, gutanga ibigega 10 bifata amazi y’imvura, gutanga ibikoresho ku bana 200 bari mu ishuri kugira ngo babashe kwiga neza.

Perezida wa FFRP, Depite Anitha Mutesi, yabwiye IGIHE ko ibirori byo kwizihiza iyo sabukuru byabereye mu Karere ka Gisagara nka kamwe mu turere tugikeneye gushyiramo ingufu mu kurwanya ubukene, by’umwihariko bakanita ku kibazo cy’abana b’ababangavu bakomeje guterwa inda zitateguwe.

Yagize ati “Mu ngendo twe abagize Inteko Ishinga Amategeko twagize mu turere dutandukanye tw’Igihugu, aka Karere ka Gisagara kagaragayemo ibibazo bitandukanye bidindiza iterambere ryako, cyane iby’umuryango, ubwiyongere bukabije bw’abaturage. Ikindi turi kwitaho by’umwihariko ni ikibazo cy’abakobwa baterwa inda zitateguwe bakiri bato bikabaviramo ingaruka zitandukanye zirimo no gutakaza amashuri.”.

Yavuze ko bumwe mu buryo buzakoreshwa mu gukumira inda zitateguwe ziterwa abakobwa, harimo gushyira ingufu mu mugoroba w’ababyeyi, kwegera abangavu no kubaha impanuro no gukangurira ababyeyi kurushaho gutanga uburere.

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere umunani tw’igihugu twagiranye ubufatanye na FFRP kuva mu 2011, mu rwego rwo kuzamura umugore mu bukungu haherewe ku bakennye kurusha abandi.

FFRP ivuga ko uburyo bwo kujya kwifatanya n’abaturage mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze ishinzwe yabihisemo mu rwego rwo gukomeza kuba umusemburo w’iterambere rishingiye ku muturage, ikaba yizera ko Abanyarwanda bose bafatanyije n’ababahagarariye kwishimira ibyiza bagezeho ku bufatanye bwabo.

Mu bindi bikorwa bavuga ko biteganyijwe bazakorera mu mirenge yose y’Akarere ka Gisagara harimo kurwanya imirire mibi, kugira isuku no gutera ibiti by’ubwoko butandukanye.

Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) ryashinzwe mu 1996, rigizwe n’abantu 94 ku 106 bagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi.

Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko bahaye inka 76 abaturage batishoboye bo mu Karere ka Gisagara
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, ashyikiriza umwe mu banyeshuri ibikoresho bizamufasha kwiga neza
Inka z'imishishe zatanzwe n'Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages