00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Abagabo bane batawe muri yombi bakekwaho gutema ibinyomoro by’umuhinzi ntangarugero

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 11 August 2020 saa 07:29
Yasuwe :

Abagabo bane bo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, batawe muri yombi bakekwaho gutema ibinyomoro by’umuturanyi wabo w’umuhinzi ntangarugero.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 27 Nyagakanga 2020 ni bwo abagizi ba nabi biraye mu murima wa Uwiragiye Gratien batema ibinyomoro bihinzemo. Byabereye mu Mudugudu w’Udukoni mu Kagari ka Kibayi hafi y’aho atuye.

Bucyeye bwaho Uwiragiye w’imyaka 41 y’amavuko yabwiye IGIHE ko ibinyomoro bye batemwe biri ku buso bungana na hegitari imwe naho ibyo bari batemye ubushize biri ku buso bwa Are 500. Ni umushinga yari yarakoze ashoyemo asaga ibihumbi 800 Frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, Sibomana Damien, yabwiye IGIHE ko inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’iz’umutekano zikomeje gukurikirana icyo kibazo kugira ngo abakoze ubwo bugizi bwa nabi babiryozwe.

Sibomana yavuze ko kuri ubu hari abagabo bane bamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuko bakekwaho icyo cyaha.

Ati “Abakekwa barafashwe. Hafashwe abagabo bane ubu bakurikiranwe n’ubutabera.”

Abo bagabo uko ari bane ni abaturanyi ba Uwiragiye Gratien mu Kagari ka Kibayi.

Uwiragiye Gratien avuga ko nyuma yo gutema ibinyomoro bye, yandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara kugira ngo bumutere inkunga yongere kuzanzamura umushinga we kuko yasigiwe igihombo kinini.

Ati “Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize nandikiye Akarere ka Gisagara kugira ngo bamfashe ndebe ko nazanzamura umushinga wanjye, kuko biriya binyomoro nari narabishoyemo amafaranga menshi. Ababitemaguye bansigiye igihombo kinini.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko ibaruwa ya Uwiragiye bayakiriye bityo bazabyigaho.

Ati “Komite Nyobozi niterana izabyigaho, ariko cyane cyane igikomeye ni ukwita ku mutekano we hagashakishwa abantu bangiza umutungo we kuko bangiza n’iterambere ry’akarere.”

Uwiragiye avuga ko ibinyomoro bye byangijwe yari yiteze ko azakuramo amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni ebyiri n’igice.

Inkuru wasoma: Gisagara: Umuhinzi ntangarugero yatemaguriwe umurima w’ibinyomoro, afite ubwoba ko ashobora kwicwa

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 27 Nyakanga 2020 ni bwo abagizi ba nabi batemye ibinyomoro by'umuhinzi w'intangarugero

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages