Bamwe mu bagore bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gisagara bibumbiye mu matsinda yo kuzamurana, barasaba inzego za leta n’abandi basanzwe baharanira uburenganzira bw’umugore wo mu cyaro gushishikariza abagabo bagitekereza ko hari imirimo yahariwe abagore gusa, bakabasaba,guhindura imyumvire.
Mu rwego rwo gukora ubukangurambaga ku mirimo ikorwa n’abagore nta bufasha bw’abo bashakanye cyane cyane mu bice by’icyaro, biciye mu mushinga FRO, guhera taliki ya 28 kugeza kuya 30 Gicurasi bazengurutse mu mirenge ya Kibirizi, Muganza n’uwa Gishubi yo mu Karere ka Gisagara, aho batangaga inyigisho ku bagore n’abagabo zibanda ku mirimo y’umugore wo mu cyaro akora ikamuvuna, ntahembwe, ntanabishimirwe n’uwo bashakanye.
Umwe mu bagabo watanze ubuhamya imbere y’abaturage, yavuze ko we atandukanye n’abatazi agaciro k’umuryango, bityo ngo afasha uwo bashakanye mu mirimo yo mu rugo irimo gukarabya abana, gukora isuku mu rugo, guteka n’ibindi.
Yagize ati "Ubu ntabwo waza ngo usange ndi gukarabya umwana wanjye cyangwa ndi kumuha amafunguro ngo unseke bigire icyo bimbwira, kuko mba mparanira icyateza imbere umuryango wanjye".
Nyamara si henshi bimenyerewe ko umugabo atanga ubuhamya nk’ubu, ko akarabya abana akanabagaburira kandi umufasha we ahari; yakomeje avuga ko nihagira ubona afasha uwo bashakanye akagenda amusebya nta cyo bizamutwara kuko aba yiteza imbere.
Iyi mirimo benshi mu bagore bo mu cyaro bavuga ko bakora ntinahabwe agaciro, bamwe mu bo mu mirenge twavuze haruguru baganiriye na IGIHE, bagaragaza ko kugira ngo iyi myumvire ihinduke, abagabo nabo bahabwa amahugurwa bagasobanurirwa bene iyi mirimo abafasha babo bakora.
Umwe yagize ati "Narimenyereye ko imirimo yo mu rugo yose ari iyanjye, umutware agahinga, akamenya ko inka yiwe yakuze akayigurisha kandi atanayahirira, akaba azi ko yabyaye n’umwana atitaho, ubundi akigira ku kabari gufata rimwe, yaza akanavuga ko nta cyo wigeze ukora”.
Undi ati "Njye ndahinga, nkatera intabire, nkashaka inkwi zo gutekesha, mpetse umwana, ubwatsi bw’amatungo ni njye bureba, twifuza ko bahugura abagabo hafi ya bose bakamenya uburenganzira bw’abafasha babo bakajya badufasha bakanadushima”.
Ibyo aba bagore bagaragaza, n’umuyobozi w’umushinga FRO, utera inkunga abagore mu butegetsi no kwiremera imishinga Edouard HAKIZIMANA avuga ko mu rwego rwo kubateza imbere habaho ubufatanye n’abo bashakanye.
HAKIZIMANA ati "Icyo dushaka ni uko umugore yajya afatanya n’abandi bo mu muryango we, cyane cyane umugabo ntiyumve ko hari imirimo yahariwe umugore gusa. Nawe yavoma, yatashya, yanatera intabire”.
HAKIZIMANA kandi avuga ko iyi miryango yita ku mugore ibona imirimo akwiriye gukora, ari iyamuteza imbere n’umuryango we habayemo ubufatanye.
Ubu bukangurambaga bwaranzwe no kwiturana inka ku bafite izabyaye borojwe n’imishinga twavuze haruguru, ndetse n’ubusabane bw’abagize amatsinda yo kwiteza imbere.
Mu ngengabihe y’imirimo abashakanye bakora buri saha, ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere z’umushinga FRO, bwagaragaje ko mu mirimo ya buri munsi ikorwa n’umugore igera muri 30, mu gihe babaze ikorwa n’umugabo, bagasanga akora igera muri 6 yonyine, ni ukuvuga ko abagore bakuba inshuro eshanu ku yo abagabo babo bakora.



















TANGA IGITEKEREZO