Babigaragaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Werurwe 2022 ubwo bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Uburinganire n’Ubwuzanye mu mihindagurikire y’ibihe’.
Mu 2020 nibwo mu Karere ka Gisagara hatangiye igikorwa cyo guha abaturage gaz mu buryo bwa nkunganire, aho Leta ibatangira ikiguzi cya 50% nabo bakiyishyurira asigaye.
Ku ikubitiro abaturage 350 bahise bazihabwa igikorwa kirakomeza, umuhigo ari ugutanga gaz 600 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20.
Imibare igaragaza ko kugeza ubu 978 aribo bamaze kuzihabwa. Hatangwa gaz z’amoko abiri harimo izifite ishyiga rimwe n’izifite abiri.
Bamwe mu bazihawe bagaragaje ko imibereho yahindutse myiza ugereranyije na mbere.
Mukamusoni Marie Claire wo mu Murenge wa Kibilizi ati “Nanjye gaz narayibonye mu buryo bwa nkunganire gusa ni uko zikiri nkeya zitabasha kugera ku baturage bose, bongereye umubare byadufasha kuko gucana kuri gaz bidufasha kubungabunga ibidukikije, ntabwo byangiza ikirere n’amashyamba kandi mu rugo haba hari isuku kandi ntabwo kuyitekaho bitwara umwanya munini ngo bibe byakubuza kwikorera indi mirimo.”
Umuturage uhawe gaz yigishwa n’uko azajya ayikoresha neza kugira ngo hatazagira uwo iteza impanuka.
Usibye abahawe gaz hari n’indi miryango igera kuri 930 yahawe imbabura zirondereza ibicanwa na Action Aid Rwanda. Bamwe mu bazihawe nabo bavuga ko baruhutse umugogoro wo kwirirwa abatashya inkwi.
Nzabonimpa Angelique ati “Mbere ntarayihabwa [Imbabura] naburaga inkwi bikanyobera nkohereza abana gutashya bakazibura, ariko ubu ntabwo ngikoresha inkwi nyinshi ku buryo nk’inkwi nacanaga mu minsi ibiri z’amafaranga 500 ntarabona imbabura ubu nzicana iminsi itanu.”
Hari imiryango myinshi igiteka ku mashyiga asanzwe ku buryo igorwa no kubura ibucanwa, ikaba yifuza ko nayo yafashwa kubona gaz mu buryo bwa nkunganire cyangwa imbabura zirindereza ibicanwa.
Mu kwihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu Murenge wa Mukindo imwe mu miryango yahawe imbabura zizwi nka ‘Cana rumwe’ kugira ngo yoroherezwe kubona ibicanwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, gahunda bafite ari uko buri muryango ugomba kugira uburyo bwo kurondereza ibicanwa kandi igakoresha ibitangiza ibidukukije.
Ati “Iyi gahunda ya cana rumwe dushaka ko ikomeza igashinga imizi, buri wese ashobora kuyigurira abatishoboye bagafashwa.”
Kuri gahunda yo gukomeza gufasha ingo kubona gaz mu buryo bwa nkunganire yavuze ko ari ngarukamwaka kandi uko ubushobozi buzajya bubineka bazajya bongera umubare w’abazihabwa.
Ati “Buri mwaka dufite imiryango dufasha kuzibona kandi twongeyeho n’ibigo by’amashuri muri uyu mwaka. Mu by’ukuri ni gahunda ikomeje kugira ngo dufashe ingo kubona gaz dufasha n’abacuruzi kuzizana hafi.”
Hatanzwe inka ku miryango icyenda n’imashini zifasha abahinzi kuhira imyaka mu gihe cy’izuba naho abangavu 30 batewe inda imburagihe bahabwa ibikoresho by’ishuri kuko basubiye kwiga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!