Byagaragajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2019 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko mu myaka yo hambere abagore bari barasigaye inyuma mu iterambere kubera guhezwa ariko kuri ubu basigaye bitabira gahunda zitandukanye z’iterambere.
Rutaburingoga yavuze ko byakomotse ku kuba abagore barahawe agaciro nabo bahindura imyumvire biyemeza kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye.
Yagize ati “Turebye nk’amafaranga y’inguzanyo yatanzwe mu bigo by’Imari mu mwaka ushize, hatanzwe miliyoni 166 Frw; zahawe abantu 1 742 muri bo abagore ni 908 naho abagabo ni 834.”
Yagiriye inama abagabo bafata nabi abagore babo bakabahohotera ababwira ko baba bihombya kuko iyo abashakanye bashyize hamwe urugo rwabo rutera imbere.
Ati “Nufata nabi umugore wawe uzaba wiyambuye amaboko yo kugira ngo mwese mutere imbere.”
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Gisagara bafashe iyo nguzanyo bagaragaje uburyo yateje imbere ingo zabo ndetse n’amakimbirane ashingiye ku bukene bagiranaga n’abagabo babo arakemuka.
Uwababyeyi Charlotte wo mu Murenge wa Muganza avuga ko yafashe inguzanyo y’ibihumbi 200 Frw mu Murenge Sacco yongeranya nayo yari afite akora ubuhinzi bw’urutoki n’amateke.
Ati “Nahinze urutoki ubu ngira ibitoki byinshi, iyo byeze ndabicuruza nkabona inyungu. Ncuruza n’amateke kuko nkunda kuyahinga. Inguzanyo nafashe yose namaze kuyishyura.”
Undi wafashe inguzanyo ni Mukasekuru Jeannette wo mu Murenge wa Gishubi. Avuga ko yahawe inguzanyo y’ibihumbi 300 Frw mu Murenge Sacco ayabyaza umusaruro.
Ati “Ubu nkora umwuga wanjye wo kuboha imyenda; ibigo by’amashuri bimpa amasoko nkabona amafaranga menshi. Aho nkorera mpafite amaduka abiri y’ubucuruzi kandi nayo yinjiza amafaranga.”
Mukasekuru yahaye akazi abantu batatu barimo babiri bamucururiza n’undi umwe umufasha kuboha imyenda.
Abagore bo mu Karere ka Gisagara bafite n’undi muco mwiza wo gukorera hamwe mu matsinda aho bazigama amafaranga bakanagurizanya kugira ngo biteze imbere nta we basize inyuma.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko n’abakobwa batanga icyizere cy’ejo hazaza heza kuko bitabira kwiga imyuga ku bwinshi kugira ngo bazihangire imirimo.
Rutaburingoga ati “Mu bana 161 biga imyuga mu Kigo Yego Center muri bo abagera kuri 85% ni abakobwa. Bivuze ko abakobwa nabo bagiye kujya bubaka inzu bagatwara imodoka bagakora ibikorwa bibateza imbere.”
Abagore kandi bashimiwe uruhare bagira mu kubungabunga ubuzima kuko mu Bajyanama b’ubuzima 2 122 muri bo abagore ni 1 344 bangana na 65%.
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro abagore bo mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara bahawe irerero ririmo n’ibikoresho ryatwaye Miliyoni 110 Frw kugira ngo bajye babona aho basiga abana babo mu gihe bagiye mu bikorwa by’iterambere.
Abo mu Murenge wa Muganza bo bahawe isoko rya Kijyambere ryo gucururizamo bubakiwe ritwaye agera kuri Miliyoni 50 Frw.
Ibyo bikorwaremezo babihawe ku bufatanye bw’Akarere ka Gisagara n’Umuryango Action Aid Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO