Kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2020, imiryango itanu ifite abana bafite ubumuga yo mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara yahawe inzu zo kubamo zirimo n’ibikoresho byose byaba iby’isuku n’ibindi by’ibanze mu buzima.
Umuyobozi wa Caritas ya Diyoseze ya Butare, Padiri Kwitonda Gilbert, yavuze ko batekereje gufasha iyo miryango ibarizwa muri Paruwasi ya Higiro kuko babonaga abana bayivukamo bafite ubumuga babaho mu buzima bugoye.
Yagize ati “Igitekerezo cyo kubafasha cyatangiye bivuye ku bapadiri bakorera ubutumwa muri iyi Paruwasi ya Higiro babonaga ko hari abana bamugaye ababyeyi batinya gusohora ahubwo bakajya bahora babakingiranye mu nzu, barababarura barabahuza hanyuma basaba Caritas ya Diyoseze ko yabafasha.”
Abo bana barimo abafite ubumuga bw’ingingo n’abafite ubwo mu mutwe. Hatangiye igikorwa cyo kubavuza bahabwa umuganga uhoraho, ababashije gukira cyangwa koroherwa bajyanywa mu ishuri rya Gatagara kwiga.
Ababyeyi b’abo bana bafashijwe gushinga amatsinda yo guhinga no kwizigama amafaranga ndetse bahabwa amatungo magufi yo korora kugira ngo babashe kubona ubushobozi bwo kwita ku bana babo.
Padiri Kwitonda ati “Ubu dufite abana 107, ni bo dukurikirana nibo twitaho, si ukuvuga ko ari bo bonyine bahari ariko ubu niho ubushobozi bwacu bugarukira (…) kuko kubavuza birahenda.”
Bamwe mu babyeyi bahawe inzu bavuze ko bari bamaze imyaka myinshi basembera babaho mu buzima bugoye kubera ko abagabo babo babataye babaziza ko babyaye abana bafite ubumuga.
Uwimana Patricie ati “Nashakanye n’umusore nanjye ndi inkumi tubyarana umwana w’umukobwa ariko aza kugira ikibazo cy’ubumuga bwo mu mutwe, Se ahita anyirukana ngo ntibabyara abana bameze gutyo ndagenda ntangira kubaho mu buzima bwo guca inshuro; ntagira aho kuba umwana muzererana, maze imyaka icyenda nsembera.”
Abahawe inzu basazwe n’ibyishimo bavuga ko bafite icyizere ko imibereho yabo igiye guhinduka myiza.
Nyiracumi Christine ati “None ndashima Imana ko mbonye aho kuba, inzu nzayifata neza kuko bampaye n’ibikoresho byose nkeneye. Ubu nanjye ngiye gukora niteze imbere kugira ngo njyewe n’abana banjye tubeho neza.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémence, yasabye abahawe inzu kuzifata neza kandi bagakomeza kwita ku bana babo.
Yongeye kwibutsa imiryango ifite abana bafite ubumuga kutabakingirana mu nzu cyangwa ngo babatoteze kuko ari abana nk’abandi kandi bafite uburenganzira bwo kubaho neza.
Gasengayire yavuze ko Caritas ya Diyoseze ya Butare isanzwe ibafasha mu bikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza y’abaturage birimo no gukumira inda ziterwa abangavu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!