00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Abana bavaga mu ishuri kubera kubura ibikoresho bahawe ubufasha

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 March 2018 saa 07:40
Yasuwe :

Ikompanyi y’Abanya-Turikiya yitwa “Hakan” yatangiye ibikorwa byo gufasha abana batishoboye bo mu Karere ka Gisagara kwiga ibagenera ibikoresho by’ibanze.

Iyo kompanyi isanzwe ishyira mu bikorwa umushinga witwa “Quantum Power Project” wo kubaka uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu gishanga cy’Akanyaru giherereye mu Murenge wa Mamba.

Abana b’abanyeshuri bagera kuri 498 biga mu ishuri ribanza rya Kabumbwe kuri uyu wa 05 Werurwe 2018, bahawe ibikoresho birimo ibikapu, amakayi n’amakaramu.

Umuyobozi Mukuru w’iyo kompanyi, Hakan Karasoy, yavuze ko muri gahunda yabo harimo no guteza imbere abaturage baturiye hafi y’aho bari kubaka urugomero no kubafasha kuzamura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.

Yagize ati “Igikorwa cy’ibanze dufite ni ukubaka uruganda rutanga amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri, ariko muri gahunda yacu harimo no guteza imbere abaturage batuye hano hafi bakagira ubuzima bwiza muri byose. Twahisemo no gufasha abana kwiga neza tubagenera ibikoresho by’ibanze kugira bazagire ejo hazaza heza, kuko kwiga ni ingenzi mu buzima bwa muntu”.

Ku ikubitiro abana bahawe ibikoresho ni abahize abandi mu kugira amanota meza mu ishuri hamwe n’abaturuka mu miryango ikennye kurusha iyindi (iri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe).

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kabumbwe, Harerimana Cassien, yavuze ko hari abana bava mu ishuri kubera kubura ibikoresho by’ishuri yemeza ko kubihabwa bizagabanya umubare w’abava mu ishuri.

Ati “Hano abana bagira ibibazo kuko hari abatitabwaho n’ababyeyi ugasanga nta bikoresho by’ishuri bafite bigatuma bamwe bava mu ishuri. Ubu dufite abana 73 bataye ishuri. Kuba ibi bikoresho bitanzwe biratuma abana biga neza nta kibazo cy’ibikoresho bafite; ikindi ni uko abana babonye hari bagenzi babo bahembwa kuko batsinze neza nabo bagiye kwiga bashyizeho umwete kugira ngo nabo bazahembwe ubutaha”.

Harerimana yavuze ko hari gahunda yo gukurikirana abo bana bagera kuri 73 bavuye mu ishuri kugira ngo bagarurwe.

Muri iri shuri ribanza rya Kabumbwe higa abana 1 891 bigira mu byumba by’amashuri 18, bafite abarezi 25.

Usibye gufasha abana uyu mushinga “Quantum Power Project” utanga akazi ku baturage bagera ku 1000 mu gikorwa cyo kubaka urwo ruganda, naho gutunganya nyiramugengeri ivanwamo amashanyarazi bizaha akazi abantu 200.

Uyu mushinga kandi witezweho no gufasha abaturage mu miturire igezweho, kububakira ikigo nderabuzima, kuboroza inka no kubafasha kwiga imyuga.

Hakan Karasoy yavuze ko muri gahunda yabo harimo no guteza imbere abaturage baturiye hafi y’aho bari kubaka urugomero rw'amshanyarazi
Abana bahawe ibikoresho ni abaturuka mu miryango ikennye ariko batsinze neza amasomo
Hakan Karasoy, Umuyobozi mukuru w'ikompanyi Hakan ashyikiriza umwe mu bana igikapu kirimo amakayi n'amakaramu
Ibikapu n'amakayi y'ishuri ni bimwe mu bikoresho aba bana bahawe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .