Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagaragara mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, ubuyobozi bw’igihugu bwafashe ingamba zitandukanye zigamije kugikumira bityo abaturage basabwa kuzubahiriza mu rwego rwo kwirinda.
Izo ngamba zirimo gufunga amashuri, insengero, utubari n’amasoko hagasigara ahacururizwa ibiribwa gusa.
Harimo kandi guhagarika ingendo za moto n’imodoka zitwara abagenzi ndetse no gusaba abaturage kuguma mu rugo birinda ingendo zitari ngombwa.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence, yavuze ko abaturage bari kubahiriza amabwiriza ariko hari n’abayarengaho.
Ati “Kugeza uyu munsi tumaze guhana abagera kuri 245 harimo abo twasanze batembera nta mpamvu, abafunguye utubari ugasanga barimo kunywa, hari n’abazamuye ibiciro. Tumaze kubaca amande agera kuri Miliyoni enye n’ibihumbi 450.”
Abenshi mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Ubuyobozi bwabasabye kubikomeza birinda kuzahura n’inzara kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Bibukijwe ko gukurikiza amabwiriza yatanzwe na Leta ari wo muti urambye wo guhashya icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.



















TANGA IGITEKEREZO