Usibye gukomeza gutanga inyigisho ku gutegura indyo yuzuye, abagira aho bahurira n’imirire bavuga ko abarimu nibita ku kibazo cy’imirire mibi binyuze mu masomo baha abanyeshuri, bizoroha no kubigeza ku bo babana mu rugo, bityo icyo kibazo kigacika mu Rwanda.
Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Gisagara Naphtar Nzibariza, avuga ko bari guhugura abarezi bo muri aka Karere ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye, kugira ngo bajye babyigisha abana mu masomo batanga ku ishuri.
Ati “Tumaze igihe dukora ubukangurambaga mu baturage, ariko twashatse kwifashisha abarimu kugira ngo ubutumwa dutanga buhere mu mashuri abanza, abana bakure bazi imirire myiza icyo ari cyo. Ndetse n’umwanya ibyo yize bakamubwira ko abibwira ababyeyi be kugira ngo duhindure imyumvire”.
Ubushakashatsi bukorwa buri nyuma y’imyaka 5, bwagaragaje ko muri aka karere hakiri ikibazo cy’abana bagwingira kubera guhura n’imirire mibi bakiri bato, ubuherutse gukorwa mu mwaka wa 2010, bwagaragaje ko akarere ka Gisagara abana bagwingiye kubera imirire mibi, babarirwa ku kigereranyo cya 48%.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda 44% by’abana bari bafite ikibazo cyo kugwingira, n’aho 11% bakagira ibiro bidahuje n’uko bareshya.
Bamwe mu bashinzwe imirire muri Gisagara bavuga ko kuba hakiri abana bahura no kugwingira biterwa n’imyumvire ya bamwe mu babyeyi badakurikiza inyigisho bahabwa ku kwita ku buzima bw’umwana mu minsi igihumbi (kuva amutwite kugeza ku myaka 2 nyuma yo kuvuka).
Abarimu bo mu Karere ka Gisagara na bo bavuga ko iki kibazo cy’imirrire mibi no kugwingira kigaragara kuri bamwe mu bana bigisha, bityo ngo izi nyigisho zikaba ari ubufasha mu guhashya imirire mibi no kugwingira.
Umwe mu barimu ati “Mu masomo dutanga, tuzajya dufata umwanya twigishe abana imirire myiza, tubabwire ingaruka zo kurya nabi. Abagaragaraho imirire mibi tuzajya tubaganiriza dutumize n’ababyeyi babo dufatanye kungurana ibitekerezo iki kibazo cy’imrire mibi gicike”.
Inzego z’ubuzima mu Karere ka Gisagara kandi zitangaza ko izi nyigisho ku mirire myiza zizajyana no kwigisha kuri gahunda y’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu minsi 1000.



















TANGA IGITEKEREZO