Mu mezi atatu ashize ni bwo abarema iri soko rya Ndora, bagaragaje ko babangamiwe n’umwanda mu bwiherero bwari bwaruzuye, ndetse ubuyobozi bwihutira kubikosora.
Nyuma yo kubuvidura, abarema isoko rya Ndora batangiye kwirema agatima ko bagiye gutandukana n’umwanda ariko ngo si ko byagenze.
Umwe muri bo yagize ati “Twari twishimye kuko warakubwaga ntubone aho ukandagira,none n’ubu ubona bitarahinduka kandi noneho tunishyura”.
Kimwe na bagenzi be barema iri soko n’abarikoreramo, bagaragaza ko ikiguzi cyo kujya muri ubwo bwiherero cy’amafaranga 100 kidasobanutse kandi butanatunganyije.
Umwe yagize ati“Birabangamye kubera ko tujya kwihagarika hariya bakaduca 100Frw kandi nta suku igaragara ihari. Turahajya tugasanga hari umwanda, tuba dukandagira mu bintu by’imyanda ariko wasohoka ngo mpa ijana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, we ashima ko nibura hari icyakozwe kuri ubu bwiherero bwari bwaruzuye, gusa akavuga ko bagiye no gukurikirana isuku yabwo idahagije ikaba yazamuka.
Yagize ati “Tugiye gukurikirana sosiyete ikora isuku ku buryo uko batanga ayo mafaranga bagomba kwita no ku isuku, kuko isuku ni isoko y’ubuzima natwe turabyemera.”
Abarema n’abakoresha isoko rya Ndora bavuga ko ubu bwiherero buramutse bugize isuku byanagabanya umubare w’abakwirakwiza umwanda ku gasozi, dore ko RBC mu 2020 yatangaje ko abasaga 32% bo muri aka karere bibasirwa n’indwara nk’inzoka n’izindi ziterwa n’umwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!