Ubwo yatangizaga itorero ry’Igihugu ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013 bo mu Karere ka Gisagara, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yatangaje ko Kuwa 3/12/2013 mu kigo kitiriwe mutagatifu François d’Assise kiri mu murenge wa Kansi, niho hatangirijwe urugerero rw’IMPARANIRAKURUSHA rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye 2013.
Muri uyu muhango Minisitiri w’Umutekano Harelimana, aherekejwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Ingabo na Polisi bakorera muri Gisagara, yabwiye abari gutozwa ko bafite amahirwe menshi kuko bo bari kwigishwa kubana neza binyuze muri gahunda nziza ya Leta kuko leta itekerereza abaturage ngo bamenye ibyabagirira akamaro mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yagize ati “ubuyobozi bwiza ni ikintu mwebwe mushobora kuba mutiyumvisha kuko u Rwanda rwahuye n’akaga mu gihe cy’abayobozi bashyiraga imbere inyungu za bamwe ugasanga inteko yateranye yiga ku byakorwa kugira ngo iringaniza rishobore gukandamiza igice cy’abenegihugu runaka, guhembera inzangano hashingiwe ku bwoko nabwo butari ukuri n’ibindi.”
Yakomeje yereka abanyeshuri ko ibyakozwe n’ubuyobozi bubi byagize ingaruka ku muryango nyarwanda higishwa ingengabitekerezo ya jenoside kugera inekozwe ugasanga mu bikorwa yaragize ingaruka zitari nke. Ati “turi muri gahunda ya Ndi umunyarwanda aho Abanyarwanda baganira bakabwizanya ukuri hagamijwe ubwiyunge buzira imbereka n’inzika. Ibi bizatuma nta Munyarwanda wo mu gihe kizaza uzibona mu ndorerwamo y’amoko.”
Abari mu Itorero na bo bavuga ko kujya mu Itorero bituma bamenya amateka y’igihugu, bakamenya gukorera ku ntego, gukunda igihugu no gukorera ku ntego hagamijwe ko biteza imbere.
Mu karere ke Gisagara Urugerero rurakorerwa ahantu habiri, ari ho Ndora mu kigo cy’amashuri St Philippe Neri hateraniye abasore 236 n’abakobwa 222 n’i Kansi mu Rwunge rw’amashuri St Francois d’Assise hari abasore 213 n’abakobwa 244).


















TANGA IGITEKEREZO