00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Abaturage b’akagari bishyize hamwe bajya gusura urwibutso rwa Bisesero

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 28 May 2017 saa 03:20
Yasuwe :

Abaturage bo mu Kagari ka Rwanza, Umurenge wa Save, Akarere ka Gisagara, bavuga ko biyemeje gushyira hamwe bakiyubakira igihugu kizira amacakubiri, bityo bakaba barahisemo kujya bajya gusura urwibutso rwa Jenoside buri mwaka mu rwego rwo gusobanukirwa neza amateka y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017, bohereje itsinda rijya gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero mu Karere ka Karongi mu Ntara y’u Burengerazuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwanza, Eugenie Mukamana, avuga ko bahisemo gusura Urwibutso rwa Bisesero, kuko bumvaga amateka yaho bakagira amatsiko yo kuhigerera ngo bayamenye neza.

Mukamana ati “Twahisemo kujya dusura inzibutso, ntabwo ari uyu mwaka bikozwe gusa umwaka ushize twasuye urwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, tuvuyeyo twahise twiha intego yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero bitewe n’amateka twahumvaga, uburyo abatutsi baho bagize ubutwari bwo kwirwanaho muri Jenoside”.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rwanza bakimara kugera mu Bisesero basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi n’uburyo Abatutsi bari bahungiye mu misozi ya Birambo, Nyakigugu, Kagari, ndetse na Muyira iherereye mu Murenge wa Rwankuba mu Kagari ka Bisesero babanje kugira ubutwari bwo kwirwanaho mbere yo kwicwa n’interahamwe.

Abaganiriye na IGIHE bavuga ko batahanye umuhigo wo kurushaho gukorera hamwe, kwirinda amacakubiri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwo mu Bisesero rushyinguyemo imibiri y’abahiciwe barenga ibihumbi 50.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages