00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Abaturage barenga 200 ntibarishyurwa imyaka yangijwe hakorwa umuhanda mu 2014

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 9 May 2017 saa 12:32
Yasuwe :

Abaturage barenga 200 bo mu karere ka Gisagara, bavuga ko kuva mu 2014 hakorwa umuhanda Save-Mamba, hari imyaka yabo yiganjemo ishyamba, ibiti by’imbuto n’ibindi, batigeze bahabwa ingurane yayo.

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwabaruye agaciro k’imyaka yabo yangijwe, bamwe bakishyurwa ariko bo bagasigara, ubu nta cyizere basigaranye cy’uko bazishyurwa kuko hashize igihe kirekire.

Umukecuru wo mu Murenge wa Save, witwa Mukandutiye Agnes, umwe mu babwiye IGIHE iki kibazo, yavuze ko ubuyobozi bwari bwabaruye ishyamba rye rifite agaciro k’ibihumbi bisaga 159 ntayahabwe kandi atishoboye.

Yagize ati “Tujya kubaza uko byagenze bakatubwira ko iKigali batarabyohereza. Banyononeye ishyamba ry’ibihumbi 159. Hari abandi bishyuye. Ubu simbona n’ayo ngura agasabure, reba uko uruhu rwanjye rwabaye.”

Mugenzi we witwa Ahingeneye Leoncie, na we wo mu Murenge wa Save yavuze ko ishyamba rye ryahawe agaciro k’arenga 100 ariko batigeze bishyurwa.

Ati “Batubariye imashini ziri gukora umuhanda, baratubwira ngo tujye ku murenge kureba agaciro kaby0. Twaragiye turareba, badutuma konti, turazitanga. Nasanze bazampa ibihumbi 100. Hashize imyaka itatu bamwe bishyuwe, ariko twe twarahebye. Ubu turimo n’amadeni twatse dufunguza konti, twabuze uko tuyishyura.”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara , Rutaburingoga Jerome, avuga ko byibuze 90% by’abafite imyaka yanyujijwemo uyu muhanda bishyuwe, abasigaye bafite ibibazo by’ibyangombwa ariko na byo bigiye gukemurwa.

Yagize ati “Benshi barishyuwe nka 90 %, ikibazo hari abo wasangaga bafite ubutaka bw’umuryango, batanga icyangombwa ugasanga ntikibanditseho bigasaba ko babanza kugihinduza. Hagiye hazamo utubazo ariko byose birarangira vuba, twagiye dukora ubuvugizi. Ubundi bikorwa n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubwikorezi n’igishinzwe gusana imihanda. Twebwe ni ugukora ubuvugizi, ntabwo amafaranga aca kuri konti y’Akarere.”

Umukozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA), wakurikiranaga ibikorwa byo gukora uyu muhanda, Nduwamariya Perpetue, yavuze ko icyiciro cya mbere cyahawe amafaranga, icya kabiri na cyo babonye urutonde rwabo ariko baruhaye Banki Nkuru y’u Rwanda isanga harimo amakosa.

Ati “Ubu biri muri BNR. Nabajije umukozi w’ikigo gishinzwe gusana imihanda, ambwira ko bikiriyo, sinzi niba barabikosoye, ariko ko bigiye gukemuka.”

Ni abaturage basaga 200, batarishyurwa, RTDA ivuga ko amafaranga yose bagomba guhabwa asaga miliyoni 43. Mu myaka yangije hakorwa uyu muhanda Save-Mamba, yiganjemo ishyamba, urubingo, ibiti by’imbuto birimo imyembe, amapera, avoka n’ibindi.

Mu ikorwa ry'uyu muhanda ni bwo imwe mu myaka y'abaturage yangijwe; bamwe muri ba nyirayo ntibrishyurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages