Ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mata 2020 aho abaturage 350 bahise bazihabwa, bikaba bikomeje kugira ngo n’abandi bazishaka bazibone.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, avuga ko ari umuhigo bihaye mu rwego rwo kugabanya ibihumanya ikirere.
Ati “Ni umuhigo w’akarere; icyo twifuza ni uko abaturage bacu bose bava mu byo gutekesha inkwi cyangwa amakara bagatekesha gaz kuko birinda ikirere cyacu bigatuma tubona umwuka mwiza duhumeka.”
Yasobanuye ko biyemeje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 bazatanga gaz 600 ariko bitewe n’uko abaturage bazazikenera zishobora kwiyongera.
Hari gutangwa gaz z’amoko abiri harimo izifite ishyiga rimwe n’izifite abiri.
Umuturage ushaka gaz y’ishyiga rimwe yishyura amafaranga ibihumbi 19 gusa kuko ubusanzwe igura ibihumbi 38 Frw. Naho ushaka iy’amashyiga abiri atanga 47 500 Frw kuko ubusanzwe igura ibihumbi 95 Frw.
Kugeza ubu ziri gutangirwa ahantu hagera kuri hatanu ari ho Mamba, Ndora, Kibirizi, Mugombwa na Save.
Bamwe mu baturage bazihawe bashimiye Leta y’u Rwanda bavuga ko zigiye kubafasha byinshi birimo kudatakaza umwanya no kugira isuku.
Mukashyaka Anathalie ati “Nabyukaga nkabura uko nteka kubera kubura inkwi rimwe na rimwe nkashakisha nkasenya urugo cyangwa ikiraro cy’amatungo; none ubu ngiye kujya nkoresha gaz kuko ubuyobozi bwiza bwazituzaniye ku giciro gito.”
Shema Aimé Fidèle ati “Imyotsi igiye gucika, isuku yiyongere mu ngo zacu ndetse n’umwanya twataga tujya gushaka inkwi cyangwa tukazituma abana tuwukoreshe dukora ibindi biduteza imbere.”
Umuturage wese uhawe gaz yigishwa n’uburyo bwo kuyikoresha neza kugira ngo hatazagira uwo iteza impanuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwakanguriye abaturage bose bazifuza kwiyandikisha ku mirenge yabo kugira ngo bazihabwe.
Mu Rwanda hari intego ko mu 2024 ibigo byose byakira abantu benshi byaba ibya Leta n’ibyigenga bizaba bikoresha gaz mu guteka n’abaturage bazitekesha ku bwinshi.







Ibitekerezo 0