Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, bagaragaza ko batarasobanukirwa politiki y’imicungire n’imikoresherezwe y’ubutaka, ari na yo mpamvu bamwe banze kubwibaruzaho bagahitamo kububaruza kuri umwe mu bagize umuryango.
Ababwibarujeho na bo bakomeza gutseta ibirenge mu gufata ibyangombwa, abagura n’abagurisha bakandikirana hagati yabo batitaye ku guhinduza ibyangombwa na byo ari ingenzi.
Tariki ya 21 Mata 2015, ubwo abaturage n’abayobozi bo mu Murenge wa Mukindo baganiraga n’abanyamakuru bo mu muryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, bamwe bagaragaje inzitizi zatumye batitabira kujya gufata icyangombwa cy’ubutaka.
Sindikubwabo Bosco utuye mu Kagari ka Nyabisagara, avuga ko yabaruje ubutaka bwe, ariko atazi impamvu agomba no gutunga icyangombwa cyabwo.
Yagize ati “Ubutaka narabubaruje, ariko sinzi impamvu bansaba no gutunga icyangombwa cy’ubutaka. Nigeze kumva ko ibyangombwa byaje, ariko numvise ko batanga amafaranga 1000 kugirango umuntu agitahane, kandi ntayo nari mfite.”
Mukangarambe Rose, wo mu Mudugudu wa Butare mu Kagari ka Nyabisagara we yabuze umwanya wo kujya agufata icyangombwa.
Yagize ati “Ariko ubundi kujya gufata icyo cyangombwa bimariye iki, nabuze umwanya kandi numvise ko ngo byagiye ku karere, sindabona amafaranga yo kujyayo.”
Nyandwi Pierre, atuye mu mudugudu w’Agatare mu kagari ka Nyabisagara, avuga ko abo mu muryango we bishyize hamwe bakabaruza ubutaka kuwo bita umukuru w’umuryango.
Yagize ati “Umukuru w’umuryango ni we twabarujeho amasambu yacu kuko yari ari ahantu hatandukanye kandi ari mato, twarumvikanye rero duhitamo kuyandikisha ku muntu umwe.”
Ubuyobozi buvuga ko abaturage bafite ikibazo cy’imyumvire
Ndungutse Moise, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, avuga ko abahatuye bose batazi agaciro k’ubutaka.
Yagize ati “Ntabwo abenegihugu bose bazi agaciro k’ubutaka, ntabwo baziko ko kuba ufite icyangombwa cy’ubutaka ari bwo uba ufite uburenganzira ku isambu yawe, ntibaziko kuba ugifite wagitangaho n’ingwate muri banki ukabona inguzanyo kugirango witeze imbere. Icyo tugomba gukora ni ugukomeza kwigisha .”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abaturage babaruje ubutaka, ariko ntibajya gufata ibyangombwa byabwo, ubwo byari byaje ku biro by’umurenge.
Ati “Uyu munsi wa none uwacyenera icyangombwa ni uguca mu biro by’ubutaka mu rwego rw’akarere akishyura umusoro w’ubutaka, hanyuma ukajyana gitansi umukozi wo ku rwego rw’Akarere akajya ku bimusabira ku biro by’Intara i Nyanza. Kuko banze kubifata none byasubiye mu biro by’ubutaka.”
Abaturage bavuga ko iyi nzira basabwa kunyuramo kugirango babone icyangombwa cy’ubutaka ari ndende, ariko Ndungutse, akaba avuga ko bashobora kubakorera ubuvugizi, bakareba ko byagaruka ku biro by’Umurenge.
Mu rwego rwo guca amakimbirane ashingiye ku butaka, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho politiki y’igihugu y’ubutaka ndetse n’Itegeko Ngenga rigena imikoreshereze n’imicungire yabwo, ari na ryo riteganya ko abo baturage baba bafite ibyangombwa by’ubutaka bwabo.
Emma-Marie Umurerwa



















TANGA IGITEKEREZO