Bamwe mu baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, bavuga ko bahawe ubutaka butangana abandi ntibabubone kandi bose barishyuye ibihumbi 2500.
Umwe yagize ati “Twifuzaga ko habaho isaranganya ry’ubutaka bakaduha ahangana nkuko twatanze imigabane shingiro ingana, abacuruzi babahaye ibigabane (imirima) byuzuye.”
Mugenzi we yavuze ko ubutaka bwatanzwe hagendewe ku butunzi abantu bafite. Ati “Abantu bakomeye nibo babanzaga gufata ubutaka. Iyo utabaga ufite ukuvugira ntaho wabonaga. Unarebye n’abahahingaga barahabuze burundu. Ibigabane ntibingana pe! Nk’ubu hano harimo intambwe 100, hari n’aha 70 kandi twatanze angana.”
Aba baturage bavuga ko hari n’abantu bagiye bahabwa imigende irenze umwe bitewe n’uko ari abakire, bagasaba ko ubuyobozi bw’akarere bwabarenganura.
Uwimana Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, avuga ko abaturage bose bafashe ubutaka bungana ahubwo ko mu ntangiriro z’iyi gahunda hari imirima yabuze abayifata maze abafite ubushobozi bagatanga amafaranga yayo na yo bakayegukana mu gihe hari abandi bayigurishije ku buryo usanga umuntu aguze irenze umwe.
Agira ati “Bagabana, uwayishakaga wese yariyandikishaga akishyura. Byabereye mu nteko y’Abaturage. Buri wese yabanzaga gufata umurima umwe. Icyabaye ni uko habuze abayifata hakagira ushobora gufata ibiri. Ikindi ntekereza ni abayifashe bakaza kuyigurisha; uyu munsi hakaba hari umuturage wari ufite ibiri, akaza kugura iyindi itatu ubu ikaba yabaye itanu.”
Uyu muyobozi avuga ko mu bafashe iyo mirima harimo abayigurishije ku buryo kuri ubu bareba inyungu abafite iyo mirima bakuramo bagashaka kugaruka. Gusa ngo iyo bitewe n’uko agaciro k’imirima kazamutse bananirwa kuyishyura bagahitamo kuvuga ko bakorerwa uburiganya.
Uwimana ariko avuga ko mu Cyumweru gitaha azakorana inama n’abo baturage kugira ngo arebe niba nta baba bararenganyijwe kugira ngo babe barenganurwa.
Igishanga cya Rwamuzenga giherereye mu Murenge wa Mamba, gifite ubuso bungana na Hegitari 529 kuri ubu kikaba gihinzemo ibishyimbo.



















TANGA IGITEKEREZO