Abaturage 348 bo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara bahawe ibikoresho biyungurura mazi, mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.
Pasiteri Habinshuti Samson umushumba wa Paruwasi ya Save avuga ko ibikoresho batanze byo gusukura amazi bizeye ko bizagabanya indwara ziterwa n’umwanda zikunze kwibasira abaturage.
Ati “Usibye kugera ku mihigo Leta yihaye, ndatekereza ko abaturage nibita kugusukura amazi bizabarinda indwara z’impiswi n’izindi ziterwa n’umwanda bari basanzwe barwaragurika.”
Bamwe mu baturage bo muri uyu Murenge wa Save, bavuga ko bimwe mu bituma banywa amazi mabi ari uko akenshi baba batabizi cyangwa abandi ntibabyiteho bazi ko nibanywa amazi mabi ntacyo abatwara.
Nyuma yo guhabwa inyigisho z’uko bakwiye gusukura amazi, ndetse n’ibikoresho biyayungurura, bemeza ko bizabafasha kwirinda izo ndwara baterwaga no kunywa amazi mabi.
Abaturage kandi bibukijwe ko gusukura amazi badakwiye kubifata nk’ibintu bigoranye, kuko bashobora no kuyateka bakayabika mugikoresho gisukuye.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) muri raporo ryasohoye mu myaka 3 ishize, rigaragaza ko indwara ziterwa n’umwanda ndetse no kunywa amazi mabi, ziri ku isonga mu kwibasira benshi, kuko zihitana abana basaga miliyoni 6 buri mwaka ku isi, naho ngo abazandura ntibapfe bakabakaba miliyono 30 ku isi yose buri mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO