Bamwe mu batuye uwo Murenge wa Gishubi baganiriye na IGIHE bemeza ko kugira abagore benshi bagiye babiterwa n’ubujiji, ariko bakavuga ko nyuma yo kubona ingaruka zabyo ntawe babyifuriza.
Habari utuye mu Kagari ka Nyakibungo agaragaza ko yashatse umugore wa kabiri nk’uburyo bwo gushaka aho yahungira amakimbirane, ariko ntibyamuhira kuko byaje gutuma amakimbirane yiyongera.
Ati “Umugore wanjye mukuru twahoraga dushwana, mpitamo gushaka undi mushyira mu yindi nzu ngo njye mpahungira igihe twashwanye; (…) byaje kuba ibibazo amakimbirane ariyongera, ku buryo ubu nicuza icyo nazaniye umugore wa kabiri.”
Abaturanyi b’uyu Habari na bo bemeza ko umuryango we uhora mu makimbirane, ndetse n’abana babo batitabwaho uko bikwiye kuko bibera mu bushyamirane bapfa imitungo n’ubuharike.
Umusaza witwa Mbarushimana ati “ikibazo cya Habari n’umugore we, nanjye ubwanjye nakigiyemo ngerageza kubunga birananirana; abana babo ntibabitaho birirwa bazerera basa nabi, kandi mbere ntibari babuze imitungo, aho umugabo ashakiye umugore wa kabiri birirwa muri rwaserera gusa”.
Aba baturage bavuga ko ahanini bagiye babiterwa n’uko baturiye umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi, urujya n’uruza rw’abantu rugatuma hari ababyitwaza bagasha abagore benshi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishubi, Etienne Mugambira, na we yemeza ko mu Murenge ayoboye hakigaragara abagabo bashaka abagore benshi, ariko ngo babifatiye ingamba ku buryo biri gucika.
Ati “ingamba dufite ni uko twatangiye kwigisha abaturage kureka ubushoreke, ni uguzakomeza kwigisha hanyuma tugafata n’ingamba zo gutangira gutegura guhana, kuko itegeko ry’u Rwanda ryemera ko umugabo ko agira umugore umwe n’umugore akagira umugabo umwe”.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Leandre Karekezi atangaza ko mu mirenge yose igize akarere, bahagurukiye kurwanya guharika ndetse n’ubusambanyi dore ko ngo babishyize mu mihigo.
Ati “Turabyamagana, turabirwanya dufatanyije n’inzego z’abagore, kuko no mu mihigo twagiranye nuko icyo kintu gikwiye kugaragara ko ntaho bemera ko umugabo ashaka umugore wa kabiri”.



















TANGA IGITEKEREZO