Ni umushinga uzakorerwa mu Kagari ka Nyabisagara ko mu Murenge wa Mukindo ukaba ugiye gushorwamo amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 800 ukazamara igihe kigera ku mezi 55 aho abaturage bazahabwa ibikorwa birimo amazi meza, amatungo yo korora, kubakirwa ubwiherero, kubungabunga ibidukikije, amaterasi y’indinganire n’ibindi.

Ayo mafaranga azatangwa na Croix Rouge y’u Rwanda ari nayo izakurikirana ikoreshwa ryayo ku bufatanye n’Akarere ka Gisagara.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko bahisemo guhera ku gice gituwemo n’abaturage bakennye mu Kagari ka Nyabisagara mu midugudu ya Nyabihama, Rususa, Rurimbi, Agatare na Mihigo.

Iyo Midugudu yegereye ku mupaka w’u Burundi kandi abaturage bayituye biganjemo abafite imibereho itari myiza kuko abenshi batagira amazi meza, nta matungo boroye ndetse hari n’abadafite ibikorwa by’ibanze birimo ubwiherero n’ibindi.

Ati “Tuzibanda ku bikorwa biri mu mihigo bizamura imibereho myiza y’abaturage. Ni mu Murenge uri kure, ubundi guhitamo akagari ntangarugero tubanza kureba akari kure kadafite iterambere rifatika no kuba kari kure y’ibindi bikorwa remezo. Ni ukugira ngo abaturage tubakure mu bwigunge.”

Ako Kagari ka Nyabisagara kegereye umupaka w’u Burundi ku buryo mu bihe byashize hari abaturage bajyaga guhahira muri icyo gihugu cy’igituranyi.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyabisagara babwiye IGIHE ko muri ibi bihe imibereho yabo itifashe neza bityo bakeneye ibikorwa birimo amazi meza n’amatungo yo korora kugira ngo bave mu bukene.

Nyaminani Vedaste ati “Mbere twari dutunzwe n’igishanga cy’Akanyaru none cyarangiritse. Inaha uwaduha amaze meza akaduha n’amatungo yo korora imibereho yacu yazamuka. Hari imiryango myinshi idafite aho ihinga hera kubera isuri, uwadufasha kurwanya isuri akaduha n’amaterasi y’indinganire twabasha guhinga tukeza.”

Umuyobozi ushinzwe gahunda muri Croix Rouge y’u Rwanda, Ndimbati Pierre Claver, yavuze ko basanzwe bakorana na Leta ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage bityo kuri iyi nshuro bakaba babikomereje mu Karere ka Gisagara.

Ati “Tuganira n’abakozi bacu hirya no hino mu gihugu bakatubwira ahari ibibazo bibangamiye abaturage tukegera ubuyobozi nabwo bukatubwira kugira ngo turebe uko twafatanya kubikemura. Dufite imishinga nk’iyi myinshi mu gihugu, yaba za Nyagatare, Musanze, Burera, cyane cyane twibanda ku isuku n’isukura, imirire, ibidukikije n’ibindi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko bwiyemeje ko umushinga uzarangira buri muryango w’abagiye gufashwa wavuye mu cyiciro cy’abakennye.

Akagali ka Nyabisagara kegereye umupaka w'u Burundi ku buryo mu bihe byashize abaturage bajyaga bahahirana
Akagali ka Nyabisagara kegereye umupaka w'u Burundi ku buryo mu bihe byashize abaturage bajyaga bahahirana
Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Nyabisagara bavuze ko umushinga babazaniye uzabateza imbere
Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Nyabisagara bavuze ko umushinga babazaniye uzabateza imbere
Basuye imidugudu y'Akagari ka Nyabisagara aho uwo mushinga uzakorera
Basuye imidugudu y'Akagari ka Nyabisagara aho uwo mushinga uzakorera
Biyemeje ko uwo mushinga uzarangira imibereho y'abaturage bazafashwa yahindutse myiza
Biyemeje ko uwo mushinga uzarangira imibereho y'abaturage bazafashwa yahindutse myiza
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara bwaganiriye na Croix Rouge y'u Rwanda uko uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara bwaganiriye na Croix Rouge y'u Rwanda uko uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa
Umuyobozi ushinzwe gahunda muri Croix Rouge y’u Rwanda, Ndimbati Pierre Claver, yavuze ko basanzwe bakorana na Leta ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage
Umuyobozi ushinzwe gahunda muri Croix Rouge y’u Rwanda, Ndimbati Pierre Claver, yavuze ko basanzwe bakorana na Leta ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze  ko bahisemo guhera ku gice gituwemo n’abaturage bakennye
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko bahisemo guhera ku gice gituwemo n’abaturage bakennye

[email protected]