Nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2012, umuyaga wibasiye Akagari ka Gasagara mu Murenge wa Gikonko, ukangiza byinshi, abaturage barasabwa gufata ingamba zo kwirinda ibiza mbere y’uko biteza ibibazo.
Ni mu gihe umuryango utabara imbabare Croix-Rouge y’u Rwanda mu Karere ka Gisagara uri gukora ubukangurambaga mu kwirinda ibiza birimo n’icy’umuyaga.
Bamwe mu baturage batuye muri aka kagari baganiriye na IGIHE bagarutse ku byabo umuyaga wangirije ubwo wibasiraga aho batuye.
Madelene Mukandekezi avuga ko ubwo umuyaga uheruka kwibasira aho batuye wangije inzu we n’umuryango we batuyemo, igisenge kivaho bituma bayimukamo bajya gucumbika. Akavuga ko kuri ubu bafashe ingamba zo kwirinda imiyaga ibasenyera batera ibiti bikikije aho batuye.
Mukandekezi na bagenzi be baturanye bavuga ko kuba aho batuye haribasiwe n’umuyaga ukangiza byinshi birimo inzu n’ibihingwa, byatewe ahanini no kuba batuye ahadateye ibiti bishobora kubakingira umuyaga; bakaba barafashe ingamba zo guhita batera ibiti ndetse no gukurikiza inama bagirwa n’ubuyobozi.
Robert Muyenzi, umukozi w’umuryango utabara imbabare (Croix-Rouge) mu Karere ka Gisagara nyuma yo guha aba baturage ubufasha ku bufatanye n’Akarere, babaha ibikoresho by’ibanze ndetse n’isakaro, avuga ko kuri ubu bafite gahunda yo kugenda babaha inyigisho zigamije kubereka uko bakwiye gufata ingamba birinda ibiza mbere y’uko biteza ibibazo.
Akaba asanga nibakurikiza inama bahabwa bizabafasha mu mibereho yabo, ati “Kuko hano muri Gasagara hakunda kuba ikibazo cy’imiyaga myinshi isenya amazu, turakangurira abaturage kuzirika amazu yabo, tukaza hano tukabikora bareba nabo bakabifatiraho urugero; tubakangurira kandi gutera ibiti aho batuye bikabafasha gukumira imiyaga”.
Uyu mukozi kandi avuga ko muri iyi gahunda bagenda bigisha abaturage uko bakwiye kwitwara igihe bahuye n’ikibazo cy’ibiza.
Mu mpera z’umwaka wa 2012 ubwo umuyaga wibasiraga Umudugudu wa Gasagara, mu Kagari ka Gasagara, Umurenge wa Gikonko ho mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, imiryango igera kuri 52 ni yo yagezweho n’ingaruka zo gusenyerwa n’umuyaga.



















TANGA IGITEKEREZO