Iyo uganiriye n’aba baturage bagaragaza ko badasobanukiwe n’ibyiciro bishya by’ubudehe, aho usanga buri wese yifuza kujya mu cyiciro kizagenerwa ubufasha na Leta, dore ko hari n’ababyitiranya n’ibyico by’ubudehe byari bisanzwe.
Murekeyisoni Dative, atuye mu kagari ka Nyabisagara, avuga ko yashyizwe mu kiciro cya gatatu, mu gihe we yifuzaga kujya mu kiciro cya mbere .
Yagize ati “Mu muryango wacu nta muntu tugira ukorera Leta, twese turi abahinzi, sinibaza rero icyatumye badushyira mu cyiciro cya kabiri kandi twari dukwiye gushyirwa mu cyiciro nibura twajya dufashwa na Leta ikatwishyurira ubwisungane mu kwivuza njye n’umuryango wanjye w’abantu 6, kuko ubu tumaze imyaka ibiri tutagira mitiweli kandi ndi umupfakazi.”
Niyonagira Jean Paul wo mu murenge wa Mukindo nawe avuga ko afite umuryango w’abantu batanu kandi buri muntu amutangira ibihumbi bitatu by’ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati “Ndi mu cyiciro cya gatatu, ariko nkurikije uko mbayeho n’uburwayi mfite nagombye kujya mu cya mbere, barambwiye ngo ndi mu cya gatatu, kandi mfite umuryango w’abantu batanu nishyurira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Ndungutse Moise , avuga ko bazakomeza gusobanurira abaturage ko ibyiciro bigenderwaho kugeza ubu ari ibya mbere, kuko ibishya bitaratangira gushyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Leta ifite inshingano zo gufasha ba bandi koko bigaragara ko babaye kurusha abandi. Ibyiciro bishya babe babyihoreye kuko bitaremezwa ngo bitangire gukurikizwa. Nibyemezwa bazabibabwira, ariko kandi na none buri wese ntakwiye kumva ko akwiye kujya mu cyiciro kizahabwa ubufasha.”
Gushyira abaturage mu byiciro bine bishya by’ubudehe, bishingira ku mibereho ya buri wese isuzumirwa mu nteko y’abaturage mu mudugudu.
Gutangiza ku rwego rw’igihugu ibi byiciro byabereye mu Karere ka Gakenke kuwa 2 Gashyantare 2015.
Ibyiciro bishya bisimbura bitandatu byariho, byarimo amazina ataraheshaga agaciro Abanyarwanda, nk’abatindi, abatindi nyakujya n’ayandi.
Ibyiciro bishya nta mazina bifite usibye kuba ari icya mbere, icya kabiri, icya gatatu n’icya kane.
Emma-Marie Umurerwa
[email protected]


















TANGA IGITEKEREZO