00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Bamwe mu baturage ntibarasobanukirwa ibyiciro by’ubudehe

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 12 June 2015 saa 07:49
Yasuwe :

Abaturage bo mu murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, ntibazi gutandukanya ibyiciro by’ubudehe bishya n’ibyari bisanzwe, bituma hari abifuza kujya mu byiciro by’abatishoboye bizahabwa ubufasha na Leta.

Iyo uganiriye n’aba baturage bagaragaza ko badasobanukiwe n’ibyiciro bishya by’ubudehe, aho usanga buri wese yifuza kujya mu cyiciro kizagenerwa ubufasha na Leta, dore ko hari n’ababyitiranya n’ibyico by’ubudehe byari bisanzwe.

Murekeyisoni Dative, atuye mu kagari ka Nyabisagara, avuga ko yashyizwe mu kiciro cya gatatu, mu gihe we yifuzaga kujya mu kiciro cya mbere .

Yagize ati “Mu muryango wacu nta muntu tugira ukorera Leta, twese turi abahinzi, sinibaza rero icyatumye badushyira mu cyiciro cya kabiri kandi twari dukwiye gushyirwa mu cyiciro nibura twajya dufashwa na Leta ikatwishyurira ubwisungane mu kwivuza njye n’umuryango wanjye w’abantu 6, kuko ubu tumaze imyaka ibiri tutagira mitiweli kandi ndi umupfakazi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Ndungutse Moise

Niyonagira Jean Paul wo mu murenge wa Mukindo nawe avuga ko afite umuryango w’abantu batanu kandi buri muntu amutangira ibihumbi bitatu by’ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati “Ndi mu cyiciro cya gatatu, ariko nkurikije uko mbayeho n’uburwayi mfite nagombye kujya mu cya mbere, barambwiye ngo ndi mu cya gatatu, kandi mfite umuryango w’abantu batanu nishyurira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Ndungutse Moise , avuga ko bazakomeza gusobanurira abaturage ko ibyiciro bigenderwaho kugeza ubu ari ibya mbere, kuko ibishya bitaratangira gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Leta ifite inshingano zo gufasha ba bandi koko bigaragara ko babaye kurusha abandi. Ibyiciro bishya babe babyihoreye kuko bitaremezwa ngo bitangire gukurikizwa. Nibyemezwa bazabibabwira, ariko kandi na none buri wese ntakwiye kumva ko akwiye kujya mu cyiciro kizahabwa ubufasha.”

Gushyira abaturage mu byiciro bine bishya by’ubudehe, bishingira ku mibereho ya buri wese isuzumirwa mu nteko y’abaturage mu mudugudu.

Gutangiza ku rwego rw’igihugu ibi byiciro byabereye mu Karere ka Gakenke kuwa 2 Gashyantare 2015.

Ibyiciro bishya bisimbura bitandatu byariho, byarimo amazina ataraheshaga agaciro Abanyarwanda, nk’abatindi, abatindi nyakujya n’ayandi.

Ibyiciro bishya nta mazina bifite usibye kuba ari icya mbere, icya kabiri, icya gatatu n’icya kane.

Emma-Marie Umurerwa
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages