00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Batangiye bambaye ubusa none bagabirana inka

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 29 November 2014 saa 11:27
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) arasaba abaturage bibasiwe n’ubukene kubera kudakora ko bakwiye guhabwa isomo nibyo abagize Umuryango Duhozanye( Association Duhozanye) batagiraga kivurira bigejejeho kubera kwita ku murimo.
Uyu muryango wibumbiyemo abapfakazi n’imfubyi bo mu karere ka Gisagara barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Ku wa 28 Ugushyingo 2014 bizihije isabukuru y’imyaka 20 bamaze bishyize hamwe bishimira ibikorwa (…)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) arasaba abaturage bibasiwe n’ubukene kubera kudakora ko bakwiye guhabwa isomo nibyo abagize Umuryango Duhozanye( Association Duhozanye) batagiraga kivurira bigejejeho kubera kwita ku murimo.

Uyu muryango wibumbiyemo abapfakazi n’imfubyi bo mu karere ka Gisagara barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ku wa 28 Ugushyingo 2014 bizihije isabukuru y’imyaka 20 bamaze bishyize hamwe bishimira ibikorwa by’indashyikirwa bigejejeho.

Umuhuzabikorwa wa Duhozanye, Daphrose MUKARUTAMU, yagaragarije abitabiriye ibirori inzira banyuzemo bagamije kwivana mu bibazo, avuga ko bitari byoroshye kubera ubukene bari bafite. Asaba abanyamuryango gukomeza ubufatanye no kwera imbuto nziza mu bandi banyarwanda.

Ati: “Twatangiye turi ba bantu bambaye ubusa batagira aho bataha, batagira ibintu, ariko ubu dufite icyo kurya, turagabirana inka. Mu buryo tubikoramo tukereka n’abandi baturage urugero rwiza rwo kubana no gufatanya nk’abavandimwe”.

Umukecuru witwa Nyiragahitira Donatilla utuye mu kagari ka Rubazi yemeza ko hari byinshi bagezeho, kandi bafite intego yo gukomeza kwiteza imbere baha urugero rwiza imfubyi basigaranye.

Ati: “Duhozanye yaradufashije iduha inka, ibyo kurya n’imyambaro, kandi itwigisha gukora ku buryo bandinze gusabiriza”.

Cyurinyana we ati“Twari mu bwigunge buteye ubwoba, duhorana agahinda. Duhozanye yaraje iraduhugura itwigisha imvugo idahutaza. Ubu duhuriza imbaraga hamwe tugahinga, tukorora tugakora icyo tubona cyaduteza imbere”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Dr. Alvera Mukabaramba, nyuma yo gushima intambwe Duhozanye yateye, yasabye abakigoswe n’ubukene kureba aho Duhozanye yavuye bikaba isomo ryo gukunda umurimo.

Ati:”bagejeje umushinga wabo muri MINALOC, ko bashaka kugeza ibikorwa byabo muri Huye na Nyaruguru. Ni umushinga mwiza ushimishije, nta kuntu tutawutera inkunga kuko Duhozanye yabaye umufatanyabikorwa wacu udufasha kwigisha abantu kurwanya ubukene.”

Arakomeza ati:” abakiri mu bukene kubera kudakora cyangwa ibindi bibazitiye bakwiye gukura isomo kuri Duhozanye bakareba inzira yanyuzemo zose, ndetse bakaza ikabagira inama”.

Duhozanye yatangiranye n’abanyamuryango 330, ariko uko iminsi yagiye yicuma niko bakomeje kwiyongera bamaze kuba ibihumbi 3.

Bibumbiye mu matsinda yo kuzigama agera kuri 62 akorera mu mirenge 13 igize akarere ka Gisagara.

Mu bindi bikorwa bagaragaza bagezeho, harimo kuba kuri ubu bafite inka zigera kuri 400 zibafasha kubona ifumbire n’amata, ndetse bakaba baramaze no gushing ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Duhozanye Ltd.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages