00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Girinka yafashije guhashya imirire mibi

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 25 October 2014 saa 06:47
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara butangaza ko kuva gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006 yafashije abatuye aka karere kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi ku kigereranyo cya 3,9 ku ijana.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cya Girinka ku wa 23 Ukwakira mu murenge wa Kansi, umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Karekezi Leandre yatangaje ko kugeza ubu inka zisaga ibihumbi 8 arizo zimaze gutangwa muri gahunda yo korozanya hagati y’abaturage.
Meya wa Gisagara yakomeje avuga ko (…)

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara butangaza ko kuva gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006 yafashije abatuye aka karere kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi ku kigereranyo cya 3,9 ku ijana.

Ubwo hatangizwaga icyumweru cya Girinka ku wa 23 Ukwakira mu murenge wa Kansi, umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Karekezi Leandre yatangaje ko kugeza ubu inka zisaga ibihumbi 8 arizo zimaze gutangwa muri gahunda yo korozanya hagati y’abaturage.

Meya wa Gisagara yakomeje avuga ko Girinka yaje isanga muri aka karere abaturage bafite ikibazo cy’imirire mibi babarirwa ku kigero cya 4.2 %, kuri ubu bakaba baragabanyutse aho bageze kuri 0.3% kubera kunywa amata no guhingisha ifumbire bakabona umusaruro utubutse.

Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gisagara babwiye IGIHE ko iyi gahunda yageze iwabo mu midugudu, kandi ikaba imaze guhindura byinshi mu mibereho yabo, dore ko hari nubwo bahingaga ntibeze kubera kubura ifumbire.

Mukagakwaya Beyata utuye mu murenge wa Kansi yabwiye IGIHE ko atarabona inka yo korora yahuraga n’ibibazo byo guhinga bikarumba ndetse n’abana bakabura amata yo kunywa.

Nyuma yaho ahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yituwe na mugenzi we, avuga ko ubuzima bwahindutse mu muryango we ku buryo bugaragara.

Ati: “ Ntarabona inka nahingaga ibishyimbo nkeza ibiro 30, kuri ubu neza umufuka w’ibiro 100 kubera nabonye ifumbire; (…) kandi n’abana bajye ntibagitaka ko babuze amata”.

Mbonigaba Muhinda Jean Jacques umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), avuga ko nubwo hari bimwe mu bibazo byigeze kugaragara muri iyi gahunda ya Girinka Munyarwanda, kuri ubu bimeze neza kuko abaturage n’abayobozi bafatanyije kubishakira umuti.

Bimwe muri ibi bibazo avuga ko harimo abayobozi b’inzego z’ibanze bakoraga nabi urutonde rw’abagomba guhabwa inka, abaturage batubahirizaga gahunda yo kwitura n’abiba inka zatanzwe.

Yasabye abayobozi n’abaturage gukomeza ubufatanye, n’ahaba hakiri ibibazo bishobora kubangamira iyi gahunda bikavanwa mu nzira.

Yagize ati “ Ndasaba ko naho byaba bisigaye batarabikemura bafatanya bikava mu nzira kuko usibye kuba ari ubuhemu hari n’amategeko ahana ababangamira gahunda ya Girinka Munyarwanda, twese dukwiye kuyishyigikira kuko ni gahunda igamije ibyiza n’iterambere ry’Abanyarwanda”

Alphonse Munyentwali Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, asanga gushyiraho icyumweru nk’iki cya Girinka, bifasha gukangurira abaturage kugira umuco wo korozanya bigatanga n’ubutumwa bwo kugira umubano mwiza mu baturanyi ndetse bigatoza abaturage kwihangira imirimo.

Ati: “ Barahabwa inka, bakabona amata n’ifumbire, bikabafasha kubana neza, ariko bikagera no kurundi rwego aho bihangira imirimo bashyiraho amakusanyirizo y’amata bakagurisha ku makaragiro, imisoro ikaboneka n’akazi k’akaboneka”.

Ubuyobozi bwa RAB butangaza ko kuri ubu mu Rwanda hose abamaze korozanya muri gahunda ya Girinka basaga ibihumbi 201; intego ikaba ari uko bazagera ku bihumbi 350 mu mwaka wa 2017.

Kuri ubu Intara y’amajyepfoni yo ikaba ariyo ihiga izindi ntara mu kwita no kubahiriza gahunda ya “Girinka Munyarwanda”, kuko abaturage bamaze korozanya inka zigera ku bihumbi 54,339.

Iyi gahunda ya “Girinka Munyarwanda”, yatangijwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, mu mwaka wa 2006 hagamijwe ko abaturage badafite ubushobozi bwo kwigurira inka nabo bahabwa amahirwe yo korora bityo bakiteza imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages