00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Gitifu w’akarere yasezeye ku mirimo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 28 September 2017 saa 08:58
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara, Innocent Mvukiyehe, yasezeye ku mirimo ye kuri uyu wa Kane taliki ya 28 Nzeri 2017.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Innocent Uwimana, yatangarije IGIHE ko yakiriye kuri uyu mugoroba ibaruwa isezera y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere.

Yagize ati “Ibaruwa nanjye nibwo nkiyibona, yanditse avuga ko asezeye ku mirimo ku mpamvu ze bwite, ibaruwa twayakiriye.”

Uwimana yavuze ko Innocent Mvukiyehe akekwaho amakosa yo gukoresha nabi umutungo w’uruganda rwenga ibitoki akarere gafitemo imigabane.

Yakomeje avuga ko Inama Njyanama y’Akarere izaterana mu minsi mike igasuzuma ayo makosa mbere yo kwemeza niba gusezera kwe bifite ishingiro.

Innocent Mvukiyehe, yasezeye ku mwanya wo kuba Gitifu w’Akarere ka Gisagara, yagiyeho mu 2011.

Ibiro by’Akarere ka Gisagara

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages