Bamwe mu bakozi bashinzwe amashyamba, abashinzwe VUP hamwe n’abashinzwe ubworozi mu Karare ka Gisagara, bavuga ko imishahara yabo itinda kubageraho, amezi akaba ashobora kwirenga ari atatu batarahembwa.
Ibi ngo bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuba batanga serivisi itanoze ku baturage ndetse bikaba byabagusha no mu mutego wo kwakira ruswa.
Aba bakozi bifuje ko amazina yabo agirwa ibanga batangarije IGIHE ko kudahemberwa igihe bishobora gutuma bateshuka ku nshingano zabo zo guha abaturage serivisi inoze.
Ati “Ndi umukozi w’Akarere ariko nshobora kumara amezi abiri cyangwa atatu ntarabona umushahara kandi mfite umuryango, mba mu nzu nkodesha mfite n’izindi nshingano zitandukanye, nawe urabyumva ubuzima buba butameze neza. Bishobora kugusha umuntu mu mutego wo kuba yakwakira na ruswa.”
Undi ati “Abandi bakozi dukora akazi kamwe bo mu tundi turere barahembwa, ariko twebwe bo muri Gisagara, amezi agashira ari abiri ndetse akaba yanarenga tutarahembwa. Simvuze ko bituma twica akazi ariko tugakora tutishimye.”
Bakomeza bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku bayobozi batandukanye b’Akarere ka Gisagara, ariko nta gisubizo gifatikaba babaha kibasobanurira impamvu ituma batinda kubahemba.
Nk’uko bakomeza babivuga, bamwe bajya bagorwa no kugera ku kazi kuko aho bakorera ari kure y’aho baba batuye, ibi bigatuma rimwe na rimwe abaturage bategereza ababaha serivisi aho kugirango baze babasanga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara, Mvukiyehe Innocent, yatangarije IGIHE ko iki kibazo bagicyemuye.
Yagize ati “Icyo kibazo kigeze kubaho, byaterwaga n’uko amafaranga yabo yagombaga kunyura muri MINECOFIN, ariko ubu amafaranga azajya ajya ku Karere bahemberwe rimwe n’abandi bakozi.”
Akomeza avuga ko kugeza ubu nta mukozi w’Akarere mu bavuzwe haruguru ufitiwe ikirarane.



















TANGA IGITEKEREZO