Yabivugiye mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Gatandatu ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Kigembe gusoza icyumweru cy’icyunamo no kunamira abatutsi bajugunywe mu mugezi wa Migina.
Guverineri Gasana yagarutse ku bikorwa byiza biranga abarokotse Jenoside asaba abanyarwanda bose kubashyigikira.
Ati “Uyu ni umwanya wo gushima ubutwari buranga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubashimira uburyo bihanganye bikomeye banga guheranwa n’agahinda baratwaza kandi ari uko babazwa byinshi, bigomwa byinshi batanga byinshi birimo no gutanga imbabazi. Umusanzu wanyu mu kubaka u Rwanda rushya turawubashimira cyane mwarakoze.”
Abitabiriye gusoza icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gisagara babanje kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigembe ruri mu Gahabwa rushinguyemo abarenga ibihumbi 25.
Bakomeje bakora urugendo rwa kilometero 1.5 rwerekeza ku mugezi wa Migina ahari bariyeri ikomeye yiciweho Abatutsi benshi bajugunwa muri uwo mugezi.
Habyarimana Joseph warokokeye Jenoside mu Murenge wa Kigembe yavuze ko umugezi wa Migina wajugunywemo abatutsi benshi bicirwaga kuri bariyeri yari ihari.
Yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe amaze kwiyubaka haba mu gukira ibikomere no kugera ku iterambere n’imibereho myiza.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gisagara, Mbonirema Jerome, yavuze ko muri rusange abacitse ku icumu rya Jenoside bamaze kwiyubaka kandi bakomeje ubufatanye mu kubaka igihugu kizira amacakubiri.
Ati “Nyuma y’imyaka 25 abenshi bamaze kwiyubaka, cyane cyane abakiri bato bafashijwe kwiga bari mu mirimo itandukanye abandi barikorera hirya no hino. Abanyantege nke na bo Leta igenda ibafasha mu mibereho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bari gukora ibishoboka byose ngo bubake amateka meza azira amacakubiri.
Yavuze ko muri Gisagara ari ho havuka Joseph Habyarimana Gitera washyizeho amategko 10 y’abahutu mu 1959 na Sindikubwabo Théodore wayoboye Leta yiyise iy’abatabazi mu 1994 yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rutaburingoga yasabye ko hakomeza ubufatanye mu kugarura isura nziza akarere kabo katakaje mu myaka yashize.





















Ibitekerezo 0