00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Guverineri Munyantwari yibukije abayobozi ko uwubaka igihugu atananirwa

Yanditswe na

Kwizera Prudence

Kuya 4 September 2015 saa 12:59
Yasuwe :

Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Alphonnse Munyantwali yibukije abayobozi n’abaturage ko umuntu ukora azi ko yubaka igihugu adashobora kunanirwa, ababwira ko bakwiye kwita ku murimo bagakorera ku mihigo, ariko by’umwihariko abayobozi bagakurikirana ikayi y’imihigo y’umuryango.

Yabigarutseho kuwa 02 Nzeri 2015, ubwo mu Karere ka Gisagara haberaga imurikabikorwa, ndetse n’igikorwa cyo gusinya imihigo hagati y’ubuyobozi bw’akarere, n’izindi nzego z’ibanze hamwe n’abafatanyabikorwa b’akarere.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yibukije ko umuco wo gukunda igihugu no kukirinda ukwiye kwimakazwa mu Rwanda.

Yagize ati “Ibyo dukora byose tubikore tuzi ko ari umusanzu dushyira ku kubaka igihugu, nukora uziko ari umusanzu wawe ku kubaka igihugu ntabwo uzananirwa, kubera ko uzi neza ko uri ku rugamba ufatanyije n’abandi benshi, (…) n’umuturage ntazananirwa kuko azi ko urugamba ari ho ari urwubaka umuryango we n’igihugu cye, ntazananirwa, ntazatezuka”.

Abafatanyabikorwa basinyana imihigo n'Akarere ka Gisagara

Guverineri Munyantwali kandi yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana ikayi y’imihigo y’umuryango, bakamenya ibyo umuturage yahize, uko abishyira mu bikorwa ndetse bakamufasha no gukuraho imbogamizi zimuzitira kubigeraho.

Ibi ngo bizagira impinduka nziza mu rugo rw’umuturage no mu muryango, ari na yo ntego nyamukuru y’imihigo.

Muri iri murikabikorwa, abikorera bagaragaje byinshi bamaze kwigezaho, haba abakorera mu makoperative cyangwa abakora ku giti cyabo.

Mbere y’uko abayobozi ku nzego z’ibanze ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, basinyana n’akarere imihigo y’umwaka wa 2015/2016, habanje igikorwa cyo guhemba Umuturage w’intangarugero, wabashije kwesa imihigo neza nk’uko yari yariyemeje kubigeraho.

Abandi bahawe ibihembo ni abayobozi b’imirenge 3 yahize indi mu kwesa imihigo, akagari kamwe muri buri murenge kaje imbere, ndetse n’umudugu umwe muri buri kagari wahize indi mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2014/2015.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Karekezi Leandre, akaba yemeje ko uyu mwaka w’imihigo bagiye gukorera hamwe baharanira impinduka mu ngo z’abaturage ziganisha ku iterambere muri byose.

Mu mwaka w’imihigo wa 2013/2014, Gisagara yabaye iya 7 mu kwesa imihigo, mu mwaka ushize 204/2015 iza ku mwanya wa 12, kuri ubu ikabaya yiyemeje kutazongera kubura mu 10 ba mbere.

Umuturage w'intangarugero mu kwesa imihigo yahembwe radio n'ibikoresho by'isuku

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages