Byavuzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, mu muganda ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu ukitabirwa n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac.

Abakuru bitabiriye uwo muganda bakoze ibikorwa bitandukanye mu Murenge wa Mukindo, birimo kubakira abatishoboye badafite aho kuba naho abana b’abanyeshuri bahurira hamwe basoma ibitabo.

Rutaburingoga yavuze ko iyo gahunda bayishyizeho mu rwego rwo kugira ngo umuco wo gusoma ushinge imizi, abakiri bato bawukurane.

Ati “Twashyizeho iyi gahunda yo kuvuga ngo niba turi mu muganda umwana ari he? Akenshi harimo no kurwanya umwanda aho usanga bari mu mihanda bakora ubusa. Turashaka ko ababyeyi dufatanya kugira ngo abana bagire icyo bahugiraho kibafitiye akamaro.”

Yasabye ababyeyi gushyigikira abana babo mu myigire no kubatoza umuco wo gusoma igihe bari mu rugo.

Muri uwo muganda habaye n’amarushanwa yo gusoma yahuje abana biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza, abatsinze bahembwa ibitabo.

Bamwe mu babyeyi bari bahari bashimye gahunda yashyizweho y’umuganda w’abana wo gusoma bavuga ko bayishyigikiye.

Nibarore Vestine yagize ati “Ndumva mbishyigikiye; abana nabo bakajya baza bakareba ibyo turimo bakareba n’abayobozi hanyuma bagakora uwo muganda wo gusoma aho gusigara mu rugo ntacyo bakora.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yavuze ko gahunda yo gusoma no kwandika biyemeje kuyishyigikira kuko mu bitabo haba ubumenyi bwinshi.

Ati “Ni umuco dushaka gutoza bana bacu bakiri bato ari nayo mpamvu mubona uyu munsi habaye umuganda wihariye w’abakuru wo kubaka ibikorwa bitandukanye ariko haba n’umuganda w’abana wo gusoma.”

Abana basomye ibitabo bitandukanye birimo inkuru zitanga ubutumwa n’inyigisho ku kugira isuku, gukundana, gufashanya, gukunda kwiga n’ubundi.

Dr Munyakazi yavuze ko igikuru kirimo ari ubutumwa bugenewe ababyeyi ko muri bya bihe bari mu bikorwa bitandukanye, abana bakwiye guhabwa umwanya wo gusoma.

Ati “Ni ibintu twifuza ko byakomeza mu ngo zose z’abanyarwanda aho buri rugo byibuze rwakabaye rufite igitabo cyo gusoma aho mu mpano tugenera abana bacu hagomba kubamo n’ibitabo.”

Yasabye ababyeyi kujya basomera ibitabo abana babo nabo bakabaha umwanya wo kubasomera kugira ngo iyo mpurirane yo gusoma no gusomerwa ibe umuco w’Abanyarwanda.

Ababyeyi bashimye gahunda y'umuganda w'abana wo gusoma
Ababyeyi bashimye gahunda y'umuganda w'abana wo gusoma
Abana barushanyijwe gusoma abahize abandi bahembwa ibitabo
Abana barushanyijwe gusoma abahize abandi bahembwa ibitabo
Abayobozi bifatanyije n'abaturage mu muganda wo kubakira abadafite aho kuba
Abayobozi bifatanyije n'abaturage mu muganda wo kubakira abadafite aho kuba
Bamwe mu bana bo mu Murenge wa Mukindo bitabiriye umuganda wo gusoma
Bamwe mu bana bo mu Murenge wa Mukindo bitabiriye umuganda wo gusoma
Dr Munyakazi Isaac ahemba umwana wasubije neza
Dr Munyakazi Isaac ahemba umwana wasubije neza
Hakozwe igikorwa cyo kubakira abatishoboye badafite aho kuba
Hakozwe igikorwa cyo kubakira abatishoboye badafite aho kuba
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yumva ibisubizo by'umwe mu bana yari amaze gusomera inkuru
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yumva ibisubizo by'umwe mu bana yari amaze gusomera inkuru
Umuyobozi Mukuru w'Umushinga Mureke Dusome, Alex Alubisia aganiriza abatuye Gisagara
Umuyobozi Mukuru w'Umushinga Mureke Dusome, Alex Alubisia aganiriza abatuye Gisagara
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome,  ahemba umwe mu bana wahize bagenzi be mu gusoma neza
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, ahemba umwe mu bana wahize bagenzi be mu gusoma neza
Umwana wasubije neza ikibazo yabajijwe yahembwe igitabo cyo gusoma
Umwana wasubije neza ikibazo yabajijwe yahembwe igitabo cyo gusoma
Umwe mu bana asubiza ikibazo abajijwe kijyanye n'inkuru basomewe
Umwe mu bana asubiza ikibazo abajijwe kijyanye n'inkuru basomewe

[email protected]