Uwo musore uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko yasanzwe yiciwe mu muhanda uri aho bita mu Rwasave mu Mudugudu wa Kezuburo mu Kagari ka Rwanza.
Umuturage wahanyuze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu niwe wamubonye aryamye yubamye mu muferege, amwegereye asanga adahumeka ahita atabaza ubuyobozi.
Abaturage batuye muri ako gace bavuga ko bigaragara ko uwo musore yahiciwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Save, Muhire David Ntiyamira, yabwiye IGIHE ko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahageze kandi rwatangiye iperereza.
Yavuze ko kugeza ubu uwo musore ataramenyekana ariko bakomeje kubaririza niba hari umuntu umuzi.
Ati “RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uwo ari we n’uko yishwe.
Umuhanda uwo musore yiciwemo uri mu kabande gahuza uturere twa Huye na Gisagara. Aho hantu hakunze kugaragara abasore bahicaye banywa itabi bigaragara ko batagira akazi.
Mu bihe byashize bakunze kujya bahategera abantu bakabambura ibyo bafite kuko hadatuwe.
Abaturage bavuga ko hateye ubwoba ku buryo nta muntu upfa kuhanyura wenyine mu masaha y'umugoroba cyanywa nijoro.




Ibitekerezo 0