Kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Kamena 2015, mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Philippe Neri (GS St. Philippe Neri), ruherereye mu Murenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara ni ho habereye igikorwa cyo kwibuka abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye bwibanze ku gusaba urubyiruko kugira ubufatanye mu kurwanya abapfobya bakanahaka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jean Damasce Nteziryayo uhagarariye Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), mu turere twa Huye na Gisagara, yasabye urubyiruko kwihatira kumenya neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo bikabafasha kurwanya abayipfobya n’abayihakana.
Yagize ati “rubyiruko mumenye amateka musobanukirwe, musure inzibutso zizabigisha, zizabaha ubuhamya. Gupfobya Jenoside no kuyihakana biracyariho, abayihakana bakavuga ko itabayeho cyangwa ngo habaye Jenoside 2, (…) ibyo byose tugomba kubirwanya, duharanira ukuri, duharanira ejo heza hazaza ku Rwanda”.
Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, babwiye IGIHE ko n’ubwo bavutse nyuma ya Jenoside, hari aho bagenda bahura n’abantu cyangwa bakabona ibikorwa bishaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi wa GS St Philippe Neri, Padiri Kayibanda Dieudonne avuga ko bakora ibikorwa bitandukanye, bigamije gufasha abakiri urubyiruko by’umwihariko abanyeshuri, kumenya no gusobanukirwa amateka ya Jenoside kuko abenshi bavutse nyuma yayo.
Ati “Usibye igikorwa cyo kwibuka, tugenda dutanga n’ibiganiro ku banyeshuri, tubigisha amateka yaranze igihugu, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi, (…) kuwa gatandatu ushize twagiye gusura urwibutso rwa Murambi, turi kumwe n’abana bahagarariye abandi, baraza babaha ubuhamya”.
Kugeza ubu muri GS St. Philippe, hamaze kubarurwa abanyeshuri n’abarimu 57, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO