Iryo kusanyirizo ry’amata riherereye mu Kagari ka Bukinanya, ryubatswe mu ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2019-2020 ariko imashini ntizirageramo, rifite ubushobozi bwo gutunganya litiro 2500 z’amata ku munsi.
Ryubatswe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ku nkunga ya Perezida wa Repubulika. Inyubako imaze kuzura yatwaye miliyoni 43 Frw.
Umwe mu borozi witwa Kabandana Dominique avuga ko ku munsi akama litiro zirenga 40 z’amata ariko mu minsi ishize batarabona ikusanyirizo hafi yabo kuyajyana mu Murenge wa Ndora byamugoraga bikanamuhenda.
Yavuze ko hari ubwo umukamo w’amata wangirikaga kubera izuba cyangwa imvura igatuma bawugemura batinze ukabapfira ubusa.
Ati “Nk’iyo imvura yagwaga sinagemuraga hakaba n’igihe izuba riva cyane amata agapfa, byongeye noneho amafaranga akaba makeya kuko hariya baduhaga amafaranga 170 cyangwa 180 kuri litiro ariko aha ngaha bazajya batwuzuriza 200 niko batubwiye.”
Akomeza avuga ko ikindi bishimira ari uko umwanya munini batakazaga bagemuye amata kure batazongera kuwutakaza ahubwo bazajya bawukoresha bakora ibindi bikorwa bibafitiye akamaro.
Abaturage bo mu Murenge wa Musha baganiriye na IGIHE bavuga ko kuba bahawe ikusanyirizo ry’amata hafi yabo rizajya riyatunganya neza bakayanywa yujuje ubuziranenge.
Bavuga ko mbere ayo baguraga muri butike batabaga bizeye ubuziranenge bwabo.
Nibagwire Laurence ati “Nk’udafite inka yajyaga kugura amata muri butike, ariko azava mu ikusanyirizo buri wese azaba ayafitiye icyizere ko ari amata asukuye, kandi ko atagira ingaruka ku buzima.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, avuga ko umukamo w’amata ugenda wiyongera uko umwaka ushize undi ugataha, bityo bafite gahunda yo kongera umubare w’amakusanyirizo y’amata.
Ati “Umukamo w’amata mu Karere ka Gisagara ugera kuri litiro 3000 ku munsi, izo tujyana i Nyanza ni 1500 andi agakoreshwa mu Karere ka Gisagara.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubushakashatsi mu by’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, avuga ko inyubako n’imashini zitunganya amata bizatwara miliyoni 100 Frw.
Ati “Ubundi ikusanyirizo ryuzuye neza ririmo ibikoresho byose ritwara miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Imashini zaratinze kubera icyorezo cya COVID-19.”
Kugeza ubu mu mirenge 13 igize Akarere ka Gisagara hari amakusanyirizo y’amata abiri gusa. Ikusanyirizo rya Musha rizajya ryakira amata aturuka mu mirenge ya Musha, Mamba, Gikonko n’igice cya Gishubi.
Naho ikusanyirizo rya Ndora ryakira amata yo mu Mirenge ya Kibirizi, Gishubi, Ndora n’igice cya Save.
Ikindi gice gikeneye ikusanyirizo ni igihuza Imirenge ya Kansi na Kigembe na Nyanza n’ikindi gice cya Mugombwa, Mukindo na Muganza.
Rutaburingoga yizeza ko uko umukamo uzajya wiyongera bazakomeza kubaka amakusanyirizo y’amata ku buryo bizagera igihe buri murenge urigira.
Ubwiyongere bw’umukamo w’amata bujyana n’ubwiyongere bw’inka zihabwa abaturage muri gahunda ya Girinka n’uburyo bazifata neza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!