00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Gisagara Igendwa’, gahunda yitezweho iterambere rirambye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 March 2022 saa 11:49
Yasuwe :

Musenyeri Birindabagabo Alexis uyobora Umuryango ugamije gufasha abantu guhinduka no guhindura aho bari (Moucecore), yavuze ko gahunda y’ubukerarugendo busigasira umuco n’ibidukikije hagamijwe iterambere rirambye yitwa ‘Gisagara Igendwa’ ari nk’ikirombe cya zahabu, ikaba yitezweho kuzamura iterambere ry’abatuye Akarere ka Gisagara.

Iyo gahunda Akarere ka Gisagara gahuriyeho n’abafatanyabikorwa batandukanye igamije kumenyekanisha uduce tw’amateka n’ahantu nyaburanga hashobora gukurura ba mukerarugendo nko mu Twicarabami twa Nyaruteja, Mu Mukindo wa Makwaza, ku Byuzi bya Rwabisemanyi n’ahandi.

Mu gutangiza iyo gahunda ku wa 25 Werurwe 2022, haherewe ku marushanwa yo gusiganwa ku maguru yahuje urubyiruko yitiriwe ‘Umuhigo wa Ruganzu’. Hatewe n’ibiti harimbishwa ibice by’Akarere ka Gisagara, hagaragazwa n’ahantu hazitabwaho mu bukerarugendo.

Musenyeri Birindabagabo yavuze ko nk’umuntu uvuka mu Karere ka Gisagara ayibonamo ubukungu bwinshi.

Yagize ati “Hari igihe ushobora kuba wicaye ku kirombe cya zahabu ukaba utaratangira gucukura, ubu rero tugiye gucukura kuko dufite ibirombe bikomeye cyane. Hari ibyo dufite byacu cyane cyane nk’umukino wa Volleyball twifuza ko wabyazwa umusaruro mu buryo bufatika.”

Akomeza agira ati “Utwicarabami twa Nyaruteja ni ikirombe gikomeye kuko ni ahantu hagaragaza ubudasa bw’amasezerano y’amahoro yabaye mu kinyejana cya 16. Icyo gihe Umwami w’u Rwanda n’uw’u Burundi basinyanye amasezerano akomeye cyane kuko n’uyu munsi aracyavugwa.”

Yavuze ko ibyo bisobanura ko dipolomasi y’u Rwanda yatangiye mu kinyejana cya 16 mbere y’uko abakoloni baza kandi ko abakurambere b’u Rwanda bari bazi kwishakamo ibisubizo.

Ati “Ni byiza rero ko tubwira Isi yose y’uko mu Rwanda amasezerano y’amahoro ari umuco wacu.”

Musenyeri Birindabagabo yavuze ko amateka y’u Rwanda agaragaza abayobozi b’u Rwanda bagiye barangwa n’ubutwari bwo kwitangira abo bayobora, atanga urugero ku Mwami Ruganzu waguye u Rwanda.

Bamwe mu baturage batuye mu bice nyaburanga n’ibibumbatiye amateka by’Akarere ka Gisagara bavuga ko ‘Gisagara Igendwa’ ari amahirwe yo kubateza imbere.

Mihunga Joseph ati “Inyungu zo zirimo nyinshi kuko nitubona abantu benshi bagenda ku Gisagara tuzacuruza tukunguka, niba mfite igitoki cyiza nkigurishe, restaurant zizakora n’amaduka azacuruza.”

Mukamusoni Benedicta we asanga icyemezo cyafashwe cyo guteza imbere ibice nyaburanga mu Karere ka Gisagara cyari gikwiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko abaturage nibamara kubyumva bose, intego bihaye izagerwaho.

Ati “Amikoro abanza ni ay’abantu, abaturage b’Akarere ka Gisagara nibamara kubyumva bakagira imico myiza yakira abantu, tukagira isuku tugatera ibiti ahantu hose tugatanga serivise nziza tukakira abashoramari, bizagenda neza.”

Tariki ya 27 Gicurasi 2022 ni bwo ibikorwa bya mbere bizatangira gushyirwa mu mu duce tumwe na tumwe turi muri muri gahunda ‘Gisagara Igendwa.’

Mu gutangiza gahunda ya 'Gisagara Igendwa' hakozwe amarushanwa y'imyotozo ngororangingo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages