Muri Mutarama 2020 nibwo byamenyekanye ko Sacco Ishyaka yibwe agera kuri Miliyoni 60 Frw ndetse n’umucungamutungo wayo, Byishimo Prince, ahita aburirwa irengero n’imitungo ye yose.
Nyuma yaho gato hatawe muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho irigiswa ry’ayo mafaranga barimo uwari ushinzwe gutanga inguzanyo (Agent de crédit) n’uwakoraga akazi ko kwakira no guha amafaranga abakiriya (cachier).
Guhera muri Mutarama 2020 abanyamuryango ba Sacco Ishyaka batangiye kuyigana ariko ikabima serivise kuko ngo ntawe ushobora kwemererwa kubikuza. Bavuga ko batazi amaherezo yabyo kuko bari mu gihirahiro.
Umwe ati “Twabitsaga muri Sacco twakoranaga nayo ariko noneho ikibazo twaje kugira ni uko kuri 15 z’ukwa kabiri twagiyeyo baratubwira ngo sacco barayibye, n’umucungamutungo wayo ntawari ugihari; twajya kubaza amafaranga bakaduhakanira ngo yibwe n’umucungamutungo ngo nta mafaranga dushobora kubona".
Undi munyamuryango w’iyo sacco avuga ko ari mu bukene bukabije bitewe n’uko amafaranga yizigamiye yayimwe.
Ati “Iyo bambwiye gutyo ntabwo mbasha kubyakira ahubwo njyewe njya mu gahinda kuko nta kintu kindwanaho ngo kindengere.”
Nyuma yo kumara amezi arenga atandatu badashobora kubikuza mafaranga yabo, Bamwe mu banyamuryango b’iyo Sacco bavuga ko kuba badasobanurirwa neza uko ikibazo cyabaye kizakemuka babifata nko guhabwa serivise mbi no kudahabwa agaciro.
Bavuga ko hari amatsinda yo kuzigama no kugurizanya yabitsagamo amafaranga none bikaba byarayagizeho ingaruka kuko atakibasha gukora neza ndetse yabuze n’uko atangira abanyamuryango bayo umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, nk’uko yari asanzwe abikora.
Mu byifuzo byabo basaba ko hakwiye kugira igikorwa bakabona amafaranga yabo, inzego zibishinzwe zigakurikirana abagize uruhare mu kuyarigisa.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, avuga ko icyo kibazo batangiye kugikurikirana kandi bakomeje gukora ibishoboka byose ngo kibonerwe igisubizo kirambye.
Ati “Twatangiye kubimenya mu mpera z’Ukuboza (2019), mu kwa kabiri dukomeza kureba uko bakomeza gukora kuko bisaba icyemezo cya komite nyobozi, ibyo ari byo byose n’ubwo hagikorwa iperereza n’uwo mucungamutungo abe yafatwa ashyikirizwe ubutabera, ariko nk’ushinzwe inguzanyo arafunze kuko amafaranga menshi yagiye atangwa mu nguzanyo za baringa.”
Habineza akomeza avuga ko Sacco Ishyaka bayiteye inkunga kugira ngo idafunga imiryango.
Ati “Ikindi twabateye inkunga kugira ngo byibuze Sacco idahagarara kandi ikindi ni uko dukomeza kubaba hafi kugira ngo itaba yafunga mu by’ukuri. Ni ibyaha byakozwe ariko kandi ibyo byaha byo birimo gukurikiranwa, cyane ko hari n’abamaze gufatwa.”
Sacco Ishyaka ifite abanyamuryango bagera mu bihumbi icyenda baturuka mu Murenge wa Kansi no mu nkengero zawo.
Si ubwa mbere mu karere ka Gisagara hagaragara ikibazo cy’abacungamutungo ba za sacco barigisa amafaranga y’abanyamuryango. Biheruka kuvugwa umwaka ushize muri Sacco y’Umurenge wa Muganza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!