00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira cyahagurukije inzego zitandukanye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 December 2018 saa 08:11
Yasuwe :

Ibipimo by’ubushakashatsi bw’imiryango itari iya Leta irwanya imirire mibi, byerekana ko mu Karere ka Gisagara abana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko bagwingiye bari ku kigero cya 37.5% naho abafite ikibazo cy’imirire mibi ikabije ari abana 143.

Icyo kibazo cyahagurukije inzego zitandukanye zigira aho zihurira n’ubuzima zirimo Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya imirire mibi mu Rwanda, Sun Alliance; ibitaro bya Gakoma n’ibya Kibirizi; Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, CUR na bamwe mu bakozi b’akarere.

Bahuriye hamwe kuri uyu wa Gatanu bareba impamvu nyamukuru ituma abana bakomeza guhura n’imirire mibi bakagwingira.

Basanze biterwa n’ingamba zidahamye mu gukumira, imiryango itaboneza urubyaro ikabyara abo idashoboye kurera no kwitaho, ubukene ndetse n’ababyeyi bataramenya gutegura indyo yuzuye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence, yavuze ko basanze batarafashe gahunda ihamye.

Ati “Twasanze twarajyaga kurwanya imirire mibi tugahera ku barwaye, ntabwo twafataga gahunda yo gukumira. Twasanze tugomba gukumira duhereye ku bagore batwite, umwana tukamukurikirana kuva bamutwite.”

Akomeza avuga ko bafashe ingamba zirimo gushyiraho igikoni cy’umudugudu gihuriramo abagore bose batwite bakitabwaho.

Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya imirire mibi mu Rwanda, Sun Alliance, Muhamyankaka Venuste, avuga ko mu ngamba zikwiye gufatwa harimo no kongera ingengo y’imari y’uturere ishyirwa mu kurwanya imirire mibi.

Ati “N’ubwo n’abafatanyabikorwa babishyiramo imbaraga ariko turifuza ko n’akarere kabyitaho by’umwihariko kuko abana bagwingiye ni benshi. Nka Gisagara ibipimo byerekana ko mu bana batanu haba harimo babiri bagwingiye kandi amafaranga bashyiramo ni hafi 3% by’ ingengo y’imari yose y’akarere.”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE bavuga ko imirire mibi igaragara mu bana babo iterwa no kubura ibyo babagaburira ariko bakemeza ko hari n’ababifite batazi kubitegura.

Twagiramariya Marianne ati “Mu giturage hari ubukene ku buryo hari abatabona ibyo kurya batwite n’ibyo kugaburira abana. Hari n’abafite imyumvire mike batita ku bana kandi batabuze ibyo kubagaburira, Leta nirusheho kubegera ibigishe.”

Ubushakashatsi Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bugaragaza ko Gisagara ari kamwe mu turere dufite abaturage benshi bakennye ku kigero cya 55.6%; kabanzirizwa na Nyamasheke ifite abari kuri 69.3%.

Bwerekana kandi ko mu Karere ka Gisagara abaturage bari kuri 17% ari bo babasha kurya kabiri ku munsi abandi basigaye barya rimwe cyangwa bakaburara.

Mu Karere ka Gisagara hatangiye ubukangurambaga ku kurwanya imirire mibi buzamara ukwezi, bwatangiye tariki ya 24 Ukuboza 2018.

Basanze mu bitera imirire mibi harimo ingamba zidahamye mu kuyikumira, imiryango itaboneza urubyaro ikabyara abo idashoboye kurera no kwitaho hamwe n'ubukene
Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya imirire mibi mu Rwanda, Sun Alliance, Muhamyankaka Venuste avuga ko ikibazo cy'imirire mibi gikwiye guhagurukirwa bihereye mu myumvire
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémence avuga ko gukumira ikibazo cy'imirire mibi no kugwingira bigomba guhera mu bagore batwite

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages