Ni ubwa mbere ako Karere kagiye kugira umuhanda wa kaburimbo mu mateka yako; watangiye kubakwa tariki ya 8 Ukwakira 2018.

Bamwe mu bahatuye baganiriye na IGIHE bahuriza ku gushimira Perezida Kagame Paul, wabemereye uwo muhanda uri kubakwa bakavuga ko bawitezeho kuzamura iterambere riganisha ku gace batuyemo.

Niyonsenga Eugène wo mu Murenge wa Ndora, ni umwe mu bahawe akazi mu kubaka uwo muhanda, avuga ko amaze kuhakorera amafaranga menshi kandi agikomeza gukora.

Ati “Natangiye kuhakora mu kwezi kwa cumi 2018 kandi buri kwezi mpakura amafaranga agera ku bihumbi 180. Ndateganya ko ayo nzahavana nzayubakamo inzu nziza yo guturamo.”

Urinzwenimana Ose Venuste, utwara abagenzi kuri moto avuga ko afite intego yo kugura imodoka.

Ati “Nibamara kuduha kaburimbo birumvikana ko abagenzi baziyongera, nzakora cyane ku buryo nzava kuri moto nkagura imodoka ya taxi voiture nkajya ntwara abantu.”
Abacuruzi bo mu gasantere ka Ndora aho uwo muhanda uzanyura, bavuga ko batangiye kwagura ibikorwa kuko biteze abakiriya benshi.

Ni umuhanda wa kilometero 13.8 uturuka mu Karere ka Huye ukagera ku biro by’Akarere ka Gisagara, uzatwara agera kuri miliyari 6.5Frw. Biteganyijwe ko uzubakwa mu gihe cy’amezi 12 ukarangira mu Ukwakira 2019.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, avuga ko batangiye kureshya abashoramari kugira ngo umuhanda wa kaburimbo uzagire ibikorwa by’amajyambere bijyana nawo.

Ibyo bikorwa birimo gare n’inzu zigezweho zizubakwa mu Murenge wa Ndora, imidugudu y’icyitegererezo, amahoteli n’amabanki.

Rutaburingoga ati “Mu by’ukuri hakenewe ibikorwa remezo byinshi nka gare kandi twatangiye kuvugana n’abashoramari barimo n’amabanki kuko hano hari ibikorwa byinshi abantu bakungukiramo.”

Akomeza avuga ko batangiye no kugurisha ibibanza ahazubakwa Umujyi wa Ndora ndetse no gufasha ababiguze kubona ibyangombwa byo kubaka mu buryo bwihuse.

Usibye umuhanda wa kaburimbo, mu Karere ka Gisagara, imirenge yose imaze kugezwamo amashanyarazi mu gihe mu 1994 ingo 24 ari zo zari ziyafite gusa.
Muri ako Karere kandi hari umuhigo ko kugeza muri Werurwe 2019 ibigo Nderabuzima na Postes de Santé zose zizaba zifite amashanyarazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga, asaba abaturage bose gukomeza kugira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’akarere no kwigirira icyizere ko bagera ku iterambere rirambye.

Abanya-Gisagara bamwe babonye imirimo mu iyubakwa rya kaburimbo mu Karere kabo
Abanya-Gisagara bamwe babonye imirimo mu iyubakwa rya kaburimbo mu Karere kabo
Akarere ka Gisagara mu mateka yako kagiye kugira umuhanda wa kaburimbo
Akarere ka Gisagara mu mateka yako kagiye kugira umuhanda wa kaburimbo
Imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo mu Karere ka Gisagara irarimbanyije
Imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo mu Karere ka Gisagara irarimbanyije
Ni umuhanda wa kaburimbo wa km 13.8 uturuka mu Karere ka Huye ukagera ku biro by’Akarere ka Gisagara
Ni umuhanda wa kaburimbo wa km 13.8 uturuka mu Karere ka Huye ukagera ku biro by’Akarere ka Gisagara
Umuhanda wa kaburimbo uri kubakwa mu Karere ka Gisagara biteganyijwe ko uzarangira mu Ukwakira 2019
Umuhanda wa kaburimbo uri kubakwa mu Karere ka Gisagara biteganyijwe ko uzarangira mu Ukwakira 2019

[email protected]