00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Imiryango 260 iherutse gusenyerwa n’ibiza yahawe ubufasha

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 1 April 2022 saa 07:46
Yasuwe :

Imiryango 260 yo mu mirenge wa Musha na Gikonko mu Karere ka Gisagara iherutse gusenyerwa n’ibiza by’imvura yahawe ubufasha burimo amabati n’ibikoresho by’isuku.

Yabuhawe na Croix Rouge y’u Rwanda mu rwego rwo kubafasha kongera kwiyubaka nyuma y’uko inzu zazo zisenywe n’umuyaga ndetse n’ibikoresho byabo bikangirika.

Bamwe mu bahawe ubufasha bavuze ko bagiye kubuheraho bongera kwiyubaka.

Nyirahabimana Beatrice ati "Kuva nasenyerwa n’imvura nabaga muri shitingi none ngiye kongera kuba mu nzu isakaye nk’abandi.”

Ntabomvura Venant wo mu Murenge wa Musha na we yavuze ko ubuzima yari abayemo bugiye guhinduka.

Ati "Hari ku mugoroba tubona imvura irakubye irimo umuyaga mwinshi, idutwarira ibisenge by’amazu amabati yari asakaye aravunagurika dusigara iheruheru, ariko ubu ubwo umugiraneza atugobotse akaduha isakaro n’ibikoresho ubuzima bugiye kuba bwiza.”

Umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ibiza, Karangwa Eugène, yavuze ko n’ubwo batanga ubufasha bikwiye ko abaturage bakomeza gukora ibishoboka bakirinda ibiza, baca imirwanyasuri, batera ibiti, bafata amazi y’inzu ndetse banazirika ibisenge.

Ati "Abaturage bakwiye kumenya uburyo bwo kwirinda ibiza kugira ngo birinde ariko kandi abahawe amabati n’ibikoresho by’isuku bakwiye kubikoresha icyo babiherewe ntituzumve hari uwabigurishije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko iyo umufatanyabikorwa agobotse abaturage bigaragaza ubuyobozi bwiza bushyira umuturage ku isonga, asaba abaturage guharanira gukumira ibiza hakiri kare.

Ati “Abaturage bagomba gutera ibiti byinshi kuko hari n’umushinga wa Green Amayaga ubibafashamo kandi bagaca imirwanyasuri, bagakora n’ibindi bikorwa byo gukumira ibiza hakiri kare.”

Muri Mutarama 2022 Croix Rouge y’u Rwanda yatanze ibikoresho byo mu rugo ku miryango 87 yo mu Karere ka Gisagara aho mu Murenge wa Save hafashijwe imiryango 50 naho mu wa Musha hafashwa 37. Byose byatwaye agera kuri miliyoni 3 Frw.

Naho mu mwaka ushize wa 2021 hatanzwe ibikoresho byo mu rugo ku miryango 75.

Imiryango 260 yo mu Karere ka Gisagara iherutse gusenyerwa n'ibiza yahawe ubufasha
Abahawe ibikoresho basabwe kubifata neza birinda kubigurisha
Meya Rutaburingoga yasabye abaturage guharanira gukumira ibiza hakiri kare

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages