Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko kuva gahunda ya Girinka yatangira hamaze gutangwa izigera ku 13,964 mu baturage kandi bahereye ku bakennye kurusha abandi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020 imiryango 16 yo mu Mirenge ya Muganza na Mugombwa yahawe inka z’imbyeyi n’umushinga w’Itorero Anglican Rwanda Paruwasi ya Remera utera inkunga imiryango ikennye.
Kanakuze Immaculée w’imyaka 76 y’amavuko wo mu Murenge wa Muganza yavuze ko mu rugo rwe haherukaga inka mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi.
Ati “Mu rugo rwanjye haherukaga inka mbere ya Jenoside kuko muri Jenoside badutwaye inka umunani zose. Nari narabuze amata kandi ntabwo tugihinga ngo tweze. Ubu rero nishimiye ko badukanguriye igicaniro.”
Musabyimana Marie Gorette wo mu Murenge wa Mugombwa na we avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iwabo babatwaye inka icyenda ku buryo nyuma yaho babuze ubushobozi bwo kwigurira n’imwe.
Ati “Mperuka kubona inka mu rugo mbere ya Jenoside nkiba iwacu, ariko kuva nashaka umugabo nta nka twigeze dutunga kubera ubukene. Twabagaho mu buzima nk’ubwo ifumbire tukajya kuyihingira, amata nayo uwayashakaga yarebaga uburyo ayagura cyangwa akabireka.”
Abahawe inka bose bahuriza ku kuba imibereho yabo igiye guhinduka kuko bagiye kubona amata yo kunywa no guha abana babarinda imirire mibi ndetse n’ifumbire yo guhingisha bakeza.
Umuyobozi w’Umushinga watanze inka, Hitiyaremye Augustin, yavuze ko bafite gahunda yo kunganira Leta kuvana abaturage mu bukene.
Ati “Twizeye ko izi nka zizabagirira akamaro kuko nabo babyivugiye ko zizabakura mu cyiciro kimwe zibashyira mu kindi. Mu minsi ishize hari abo twahaye ihene zigera muri 251 kugira ngo zibafashe kwivana mu bukene.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence, yasabye abahawe inka kuzifata neza zikabagirira akamaro ku buryo mu bihe biri imbere umusaruro uzagaragarira mu kubona imibereho yabo yarahindutse.
Ati “Hari igihe umuntu umuha inka akumva ko imwongereye akazi, turashaka ko bayumva nk’igikorwa cy’iterambere kije mu rugo kubafasha kuzamura imibereho yabo. Icyo tubasaba ni ukuzifata neza kandi bakazigirira isuku kugira ngo zibahe umusaruro mwiza.”
Akarere ka Gisagara kihaye intego ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa umwaka w’imihigo wa 2020-2021 uzarangira ingo zose zihaboneka uko ari 88,201 zoroye inka. Kuri ubu ingo 28,542 nizo zimaze guhabwa inka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!