Byatangajwe n’Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu turere twa Gisagara na Huye, Muyenzi Robert, ubwo haganirwaga ku cyakorwa mu kurushaho gukumira ibiza no gufasha abasenyewe nabyo.
Yagize ati “Hari imiryango 70 izabona amabati nibura 30 kuri buri umwe n’imisumari yayo ndetse n’imigozi yo kuzirika ibisenge. Hanyuma hari n’imiryango 280 izabona inkunga y’ibikoresho by’ibanze byo mu rugo. Byose hamwe bizaba bifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Imibare yerekana ko mu Karere ka Gisagara kuva muri Nyakanga 2021 kugeza muri Gashyantare 2022, ibiza byishe abantu babiri bisenya inzu 299, bihitana n’amatungo icyenda arimo inka eshanu ndetse byangize n’imyaka yiganjemo umuceri n’ibigori ku buso bwa hegitali 539.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko ku bufatanye n’abafatanyabukorwa ndetse n’abaturage bagiye gushyira imbaraga mu gukumira ibiza.
Ati “Tugiye gushyira imbaraga cyane mu gukumira kuruta gutabara kuko iyo wakumiriye cyane hangirika bikeya, niyo nama twungutse ikomeye cyane. Tugiye kurushaho kongera umubare w’ibiti dutera kandi tubitoze n’abaturage bacu bajye babyikorera badategereje ko Leta iza kubihaterera.”
Muri Mutarama 2022 Croix Rouge y’u Rwanda yatanze ibikoresho byo mu rugo ku miryango 87 yo mu Karere ka Gisagara aho mu Murenge wa Save hafashijwe imiryango 50 naho mu wa Musha hafashwa 37. Byose byatwaye agera kuri miliyoni 3 Frw.
Naho mu mwaka ushize wa 2021 hatanzwe ibikoresho byo mu rugo ku miryango 75.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!