Iyo mpanuka yabereye mu muhanda Kansi- Gikore mu Kagari ka Sabusaro, ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ukuboza 2021 ahagana saa Cyenda.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser yari itwaye abaforomo batanu bari mu gikorwa cyo gusiramura ku Kigo Nderabuzima cya Gikore, yataye umuhanda ihita imanuka igera mu kabande.
Hahise hapfa abaforomo babiri barimo uwari usanzwe akora ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe n’uwakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Mwendo mu Karere ka Ruhango.
Iyo mpanuka kandi yakomerekeje bikomeye Niyigena Victor ukora ku Kigo Nderabuzima cya Karambi mu Karere ka Ruhango, Bugabo Vivens ukora ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’umushoferi wari utwaye iyo modoka witwa Byiringiro Claude.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent, yabwiye IGIHE ko uwo muhanda wabereyemo impanuka ukoze neza, ahubwo icyabaye ari uko imodoka yananiwe gukata bituma imanuka mu manga.
Yakomeje ati “Umuhanda wo urakoze umeze neza urimo na laterite, ahubwo bigaragara ko shoferi yananiwe kugarura imodoka imanuka mu manga.”
Abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kibilizi nyuma boherezwa kuri CHUB.
Imirambo y’abapfuye yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibilizi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!