Ni imvura yaguye ahagana saa cyenda, yiganza mu kagari ka Sabusaro mu murenge wa Kansi. Abatuye muri aka kagari ka Sabusaro bavuga ko ari imvura yagwanye umuyaga mwinshi kandi ari nyinshi mu gihe kigera ko ku isaha.
Mu rugo rwa Bimenyimana iyi mvura yasenye igikuta cy’urupangu rugwira inka zari mu biraro. Nyakwigendera ngo yasohotse mu nzu agiye gutabara izo nka ngo azugururire ibiraro zibe zahunga, agerageje kubikora agwirwa n’ikindi gice cy’igikuta cyari gisigaye hamwe n’inka imwe bari kumwe, indi ihita yiruka.
Amakuru aturuka mu baturanyi be avuga ko inka imwe yahise ipfa ako kanya naho Bimenyimana bagahita bihutira kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Gikore akaba ari naho yaguye.
Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi,Kimonyo Innocent,yatangarije IGIHE ko ayo makuru koko ari ukuri, yihanganisha abagize ibyag.
Kimonyo yihanganishije umuryango wagize ibyago, anasaba abaturage kongera imbaraga mu gukumira icyo ari cyo cyose cyateza ibiza bakacyirinda.
Ati “Turasaba abaturage kurushaho gukora ibishoboka byose byabarinda ibiza kuko nka kiriya gikuta cyaguye, byatewe n’amazi menshi yavaga ku nzu hejuru kandi byari bibaye igihe kirekire, igikuta cyari cyarasomye. Iyi mvura yaguye iza ibihuhura’’.
Uyu muyobozi yavuze ko mu bindi bimaze kumenyekana byangijwe n’iyi mvura harimo inzu eshanu n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!