Ni imvura yatangiye kugwa agahana saa Saba z’Amanywa ifite ubukana bwinshi ivanze n’umuyaga n’inkuba.
Akarere ka Gisagara kabinyujije kuri Twitter, katangaje ko yasambuye ibyumba by’amashuri abanza ya Muyinza na Muduha.
Kati “Imvura ivanze n’umuyaga yaguye kuri uyu wa mbere yasakambuye amashuri ku ishuri ribanza rya Muyinza n’irya Muduha, isakambura inzu z’abaturage 36 mu mirenge ya Gishubi na Mamba n’insengero ebyiri n’ibindi bintu binyuranye byangiritse.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Dusabe Denyse yavuze ko bagize ibyago yizeza ubufasha abagizweho ingaruka, asaba ko ingamba zo gukumira ibiza zakomeza gukazwa.
Yagize ati “Twagize ibyago! Turagira inama abayobozi b’ibigo kugenzura ko amashuri aziritse ibisenge aho bitarakorwa bigashyirwa mu byihutirwa bigakorwa. Gutera ibiti byinshi bizadufasha kugabanya ubukana bw’imiyaga. Turafatanya nabo dukorana umunsi ku wundi dufashe amashuri yahuye n’ibiza.”
Akarere ka Gisagara gakunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura ivanze n’umuyaga kuko raporo iheruka yerekanye ko kuva muri Nyakanga 2021 kugeza muri Gashyantare 2022, byishe abaturage babiri bisenya n’inzu 299.
Byangije n’imyaka y’abaturage ihinze mu mirima ku buso bwa hegitali 439 byica n’amatungo icyenda harimo inka eshanu, ingurube ndetse n’ihene.
Ikindi cyiza gikunze kwibasira abatuye mu karere ka Gisagara ni inkuba ikubita abantu cyangwa amatungo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!