Pasiteri Manihetse Venuste, uyobora urwo rusengero yatangaje ko byabaye amateraniro arangiye abakirisitu basohotse imvura ihita igwa, inkuba ikubita bugamye baza gusanga umugabo umwe yitabye Imana.
Yagize ati "Twasanze imyenda yamuhiriyeho tumujyanye kwa muganga agerayo yitabye Imana; hari n’abandi batatu bahungabanye, twabagajeje ku Kigo Nderabuzima cya Gisagara baravurwa barataha."
Pasiteri Manihetse yavuze ko muri ako gace hakunze gukubita inkuba kuko no mu cyumweru gishize yakubise inka ebyiri mu Kagari ka Dahwe zirapfa.
Pasiteri Manihetse avuga ko urusengero rwabo rufite umurindankuba, akaba akeka ko ariyo mpamvu inkuba itakubise abantu benshi.
Ibi bibaye nyuma y’uko kuri uyu wa 10 Werurwe 2018 inkuba yakubise urusengero rw’Abadivantisite mu Karere ka Nyaruguru yicamo 14 abandi bajya mu bitaro.
























TANGA IGITEKEREZO