Iyi mvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Mbere mu yasenye inzu mu mirenge myinshi, kuko muri Mukindo hasenyutse inzu imwe n’urusengero, muri Musha inzu eshatu, Nyanza imwe na ho muri Ndora hasenyuka ebyiri n’ibikoni icyenda.
Mu murenge wa Muganza hasenyutse urusengero n’inzu ebyiri, Mugombwa hasenyuka inzu imwe naho muri Gishubi hasenyuka inzu ebyiri n’ibikoni byazo.
Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza mu Karere ka Gisagara, Augustin Bigirimana, yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana neza agaciro k’ibintu byose byangiritse kuko hagikorwa ibarura.
Abo inzu zabo zasenyutse kuri ubu bacumbitse hirya no hino mu miryango no mu baturanyi.
Bigirimana avuga ko bagiye gukora ibishoboka bakabashakira ibikoresho by’ibanze byo gukoresha ari nako bategura kuzabasanira inzu mu muganda.
Ati “Ni ukubafasha binyuze mu muganda kuko n’ubundi inzu zasenyutse ni izo twari twarabubakiye mu muganda wo gufasha abatishoboye kubona aho baba, ikindi ni ukureba uko twababonera ibikoresho by’ibanze.”
Akarere ka Gisagara gakunze kwibasirwa n’icyiza cy’umuyaga cyane cyane mu bihe by’imvura bitewe n’igice gaherereyemo. Abagatuye bakangurirwa kubaka inzu mu buryo bukomeye bagashyiraho n’ibisenge bikomeye kandi hagaterwa n’ibiti bifasha kugabanya ingufu z’umuyaga.










Ibitekerezo 0