00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Inyigisho za Paruwasi zatumye bahagarika gusaba gatanya

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 29 December 2014 saa 09:08
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara basabaga ubutane kubera amakimbirane yo mu ngo, biyunze ntarundi rwego rwa Leta rubigizemo uruhare, bongera guhamya amasezerano yo gushyingirwa babitewe n’inyigisho za Paruwasi Higiro.
Izi nyigisho zihabwa abakirisitu zibibutsa ko amasezerano yo gushyingirwa abashakanye bagirana ari urukundo akaba atabemerera kuryana cyangwa gusenya.
Izi nyigisho zahawe abakirisitu bo muri Paruwasi Higiro ibarirwa muri Diyoseze ya Butare, (…)

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara basabaga ubutane kubera amakimbirane yo mu ngo, biyunze ntarundi rwego rwa Leta rubigizemo uruhare, bongera guhamya amasezerano yo gushyingirwa babitewe n’inyigisho za Paruwasi Higiro.

Izi nyigisho zihabwa abakirisitu zibibutsa ko amasezerano yo gushyingirwa abashakanye bagirana ari urukundo akaba atabemerera kuryana cyangwa gusenya.

Izi nyigisho zahawe abakirisitu bo muri Paruwasi Higiro ibarirwa muri Diyoseze ya Butare, zatumye abagize ingo zirenga Magana abiri (200), abapfakazi 76 ndetse n’abatabana n’abandi batabana n’abo bashakanye kubera impamvu z’ubuzima bongera guhamya amasezerano bagiranye bashyingirwa ku wa 28 Ukuboza 2014.

Paruwasi Higiro ivuga ko iki gikorwa gifasha abagabo n’abagore babana baryana kongera kwibuka amasezerano bagiranye, bikongera imbaraga mu mibanire ndetse bigafasha kunga kunga imiryango iba itabanye neza.

Mu bongeye guhamya amasezerano bagiraney n’abo bashakanye, benshi muri bo ngo babaga babanye mu ngo nyamara wagira ngo ni ingo ebyiri ntawe uvugana n’undi, batarara mu kiryamo kimwe ndetse batanasangira ibyo kurya barangwa n’intonganya gusa.

Aba baturage basurwa na Padiri mubyo bita uturere tw’ubutumwa, abakaganira ku bibazo bafite mu miryango, uburenganzira bwa muntu no gukemura amakimbirane.

Abagiriwe inama bakumva bakeneye kubohoka no guhuza imitima n’abo bashakanye nibo bajya gushyimira Imana, bakiyibutsa amasezerano bagiranye ndetse bakongera kwambikana impeta.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyanza, Uwimana Jean Bosco, iyi Paruwasi iherereyemo avuga ko iki gikorwa kizamura imibanire mu ngo.

Uwimana yagize ati “Ni igikorwa kizadufasha cyane ndetse dufite icyizere ko n’amakimbirane mu miryango azacikaka. Abavuye guhamya amasezerano batuma abagifite amakimbirane bagira ipfunwe ry’ibyo barimo nabo bakisubiraho.

Yakomeje avuga ko hari n’abahagaritse gusaba gatanya. Ati “Ingo twari dufite zakaga gatanya zisubiyeho. Muri bariya harimo imiryango yari imaze imyaka 3 batakibana mu nzu, banyuze ku murenge batubwira ko cya kibazo bagiye kucyikemurira bitanyuze mu bunzi.”

Nyuma yo guhamya amasezerano ubuyobozi bw’umurenge bugaragariza abaturage akamaro ko gukomera ku masezerano yo gushyingirwa baba baragiranye.

Byitezweko iki gikorwa kizakomeza gukura ndetse abaturage bakajaya banakigishirizwamo uburenganzira bwa muntu no gukemura amakimbirane hagamijwe kubaka umuryango Nyarwanda no gutoza abana uburere bwiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages